Ntamuntu numwe Imana izahora ko yasambanaga! Pastor Ego Daniel Yahishuye Impamvu nyamukuru yirengagizwa nyamara izarimbura abantu.

16/07/2023 16:58

Buri munsi abantu barasenga, kandi buri munsi uko abantu bavuka niko amadini abayoboke biyongera, ibyo bigatuma umubare wabavuga Imana banayemera uba mwinshi ariko nabyo ntibibuza abanyabyaha gukomeza kubibamo nyamara burya ngo mbere yo kurimbuka umuntu azize ibyaha yakoze ,Pst Ego avuga ko atariyo mpamvu nyamukuru izamurimbura.

Mu kiganiro kirambuye cyaciye kuri Juli Tv Television ikorera kuri Murandasi(youtube) pasitori Ego Daniel yahishuye ko abigisha bakomeje gukangisha abayoboke babo kurimbuka bishakira indamu bakababwira ngo ni bihane ibyaha batazarimbuka , nyamara Ego Daniel We ashimangirango kwihana ibyaha ibivuga mu mazina ntacyo byagukiza ngo kuko n’ubundi bitakubuza kubisubiramo.

 

Uyu mu pasitori yavuze ko inzira imwe ishoboro kugukiza kurimbuka iherereye mu gitabo kibarizwa mubitabo bya bibiliya cya Yohana 3:16 ngo niho Imana yavugiye icyabuza umuntu kurimbuka.

Yagize ati: ” Benshi bazi ko gusambana ,kwiba ,kurwana, gutukana kuroga n’ibindi aribyo bizabuza abantu ijuru nyamara sibyo. Ikizabuza abantu ijuru ni kimwe! Nuko birengagije ijambo rivuga ngo, “kuko Imana yakunze abari mu isi byatumye itanga umwana wayo kugirango umwizera wese ataribumbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho,” aha niho abigisha bayobereza intama bazibwira ko nibareka ibibi bagakora ibyiza batazarimbuka ,nyamara muri uyu murongo Imana yavuze ntihagaragaramo ibyo gukora ahubwo harimo kwizera Bivuze ngo abantu banga kwizera ahubwo bagakora kandi ntaho Imana yabasabye gukora. Ibyo bisobanuye ko banyuranya n’ugushaka kwi Mana.”

Pasitori Ego Daniel Yanongeyeho ko kuba abantu basenga bagamije ibyisi ari umutego ukomeye wa satani kuko satani abizi neza ko abantu batareka ibibi burundu ahubwo akomeza kubabwira ko bazarimbuka nibadakora ibyiza.

Akomeza avuga ko n’Imana ijya gutanga yesu ngo apfire abari mw’isi yari ibizi ko nihataboneka Uba inshungu yabo bitazakunda ko umuntu aba intugane ngo ajye mu ijuru nuko itanga umurongo wo kwizera yesu abanyamadini bawusimbuza kureka ibi ugakora ibi.

 

Akomoza ku bya Ntaganzwa plaisir na Diane bavuzwe muby’urushako rwa vital na Diane Pastor Ego Daniel yavuze ko Aba ADEPR biyise intungane nyamara nabo ari abantu nk’abandi bityo rero kumva ko ng’umuntu yasambanyije umugore w’undi si ikibazo kuko bose bakoze ibyaha ntibashikira ubwiza bw’Imana bivuze ko ntagitangaza bakoze ko ntawuzazira ko yasambanye ahubwo azazira ko atizeye by’ukuri ko ari umunyabyaha.

Ego yasoje avuga ko abarokore benshi batazi Imana nyakuri nubwo bayivuga buri munsi ahubwo bazi Imana ihwanye n’irari ry’ibyo bifuza.

Ese wowe hagati yo gukora ibyiza no kwizera uriya murongo uboneka muri Yohana 3:16 Ni iyihe nzira wemera ko yakugeza mw’ijuru?

Umwanditsi: Shalomi Parrock

Advertising

Previous Story

“Manda yanjye nirangira nzahita mvaho hajyeho n’abandi nanjye nkomeze ubundi buzima ! Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasobanuye ko gukura nabi byamuhaye isomo mu buzima bimwigisha gukora cyane

Next Story

“Maze imyaka ine ntakora imibonano mpuzabitsina kandi ntacyo bintwaye” ! Umukinnyi kazi wa film Lizzy Gold yavuze ko akabariro ntacyo kavuze

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop