“Manda yanjye nirangira nzahita mvaho hajyeho n’abandi nanjye nkomeze ubundi buzima ! Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasobanuye ko gukura nabi byamuhaye isomo mu buzima bimwigisha gukora cyane

16/07/2023 15:05

Umukuru w’igihugu cy’Uburundi Evariste Ndayishimiye, yatunguranye akora ikiganiro kuri TV yitwa ‘Umukubito ikorera kuri Youtube, aho yaganiriye umunyamakuru byinshi kunzira ye y’ubuzima bwe.

Uyu mukuru w’igihugu wisanishije n’abantu baciye bugufi, yagaragaje ko abageze muzabukuru aribo bakeneye gufasha abakiri bato kugira ngo baberekere inzira nziza maze n’abakiri babonereho bubaka igihugu cyabo.

Uyu mukuru w’igihugu yagize ati:” Impamvu njye nita ku rubyiruko , ni uko burya twebwe twakuze kera rero dufite ibitekerezo bishaje, reka rero abafite ibitekerezo bishyashya baze.Ninayo mpamvu mpora mvuga ngo mbese kuki urubyiruko rutajya imbere.Njye ntekerezako dukwiriye guhereza umwanya abakiri bato nabo bakaza bakatwereka ibyo bashoboye kandi nabo baturere.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yavuze ko umuntu ashobora guhera kubusa akagera kuri byinshi.Ati:” Njyewe nashoboraga gukuba ibikanga nkakora ibiziriko namara kubikora nkabitwara i Mbuye, kandi kuva iwacu kugera i Mbuye rwari urugendo rurerure kandi tukabyuka nijoro saa Cyenda inkoko imaze kubika.

Umunyamakuru witwa Justin Gael yabajije  byinshi ku rubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge.Prezida Ndayishimiye yasobanuye ko kandi Manda ye nirangira azahita avaho akajya no mu bindi .Ati:”Imana ijya kurema umuntu yamubwiye ko agomba gukora ariko akanaruhuka rero nanjye nkorera igihugu cyanjye ariko nkanita kubidni kugira ngo manda yanjye nirangira nzagire aho njya mbeho neza.

Ibi nzabikora kugira ngo ntazaba nkababandi bavuga ngo sinavaho , ngo byagenda uku, oya ! Njye nzavaho kandi nzagira iyo nzajya.Rero niyo mpamvu ntegura umwanya wanjye naho nzajya kugira ngo ubuzima bwanjye buzagende neza”.

Advertising

Previous Story

Ese koko Plasir niwe uri inyuma yo gusenyuka k’urugo rwa Vital na Diane ! Ese ADEPR isigaye ibamo umuzimu w’ubusambanyi ?

Next Story

Ntamuntu numwe Imana izahora ko yasambanaga! Pastor Ego Daniel Yahishuye Impamvu nyamukuru yirengagizwa nyamara izarimbura abantu.

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop