Sophia Momodu wabyaranye na Davido yahishuye impamvu atajya yiratana ubwiza bwe.
Ninyuma yo kubazwa n’abafana impamvu atajya kumbuga nkoranyambaga ze ngo akarage ikimero nk’uko abandi bakobwa muri Nigeria babigenza.
Ubwo yagaragazaga ikibazo yabajijwe n’umufana kumbuga ze, uyu mugore w’umwana umwe, yavuze ko abaturage bo muri Nigeria ntawe ukwiriye umubiri we.
Umufana atigeze atangaza yagize ati:” Kuki utajya werekana umubiri wawe kumbuga nkoranyambaga nk’abandi kandi uri mwiza wakurura abantu?”.
Mugusubiza uyu mufana yagize ibanga, Sophia Momodu, yishongoye kubakunzi be n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ababwira ko badakwiriye kubona umubiri we.
Ati:” Ndabizi ariko ntabwo nabikora ni uwanjye bwite.Mwese ntabwo mukwiriye kuwubona”.
Â