Advertising

“Ntabwo nkiri mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina” ! Michelle

11/09/2024 01:48

Michelle Ntalami yatangaje ko yakiriye agakiza agatera umugongo abaryamana bahuje ibitsina.

Ntalami usanzwe kora ubucuruzi butandukanye n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yatangaje ko yavuye mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina nyuma y’amezi make abatijwe akakira Yesu nk’umwami n’umukiza we.

Yagize ati:”Mpagaze mu izina rya Yesu Kirisitu, ntangaje ubu buhamya mu kubaha Imana. Kuva ubuzima bwanjye bwahinduka nkahura na Yesu ntabwo nkibarirwa mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina.

Nafashe umwanya wanjye nshaka Imana n’ugushaka kwayo, niyo yamfashe inyobora mu nzira nziza inyerekako ibyo narindimo byose bigamije guhakana no kurwanya ugushaka kwayo ku mugambi ifitiye ikiremwamuntu.

Ubu ndemera ntashidikanya ko wari umwuka mubi wa sekibi ukomeje kuyobya abantu , ukabavana mu murongo no mu byo bizera mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Agaruka ku gihe yarimo, yagize ati”:Uyu ntabwo yari njyewe kuko narayobye mu buzima bwanjye, kandi nahoraga mu buribwe n’ububabare.Ndahamya ntashidikanya ko njye ntaremewe biriya rwose. Imana yamaze guhamya ko mbivuyemo kandi ko nkijijwe”.

Yakomeje avuga ko arakomeza gusengera n’abo abisizemo kugira ngo bumve ubuntu bw’Imana babashe kuzahurwa nabyo.Ati:”Icyiza gihari ni uko hari icyizere kuri uwo ushaka kugira icyo amenya , ni ugutangira wemerera Imana kuba muri wowe. Mureke Imana ariyo igenga inzira zanyu. Ndasaba imbabazi uwari we wese naba narayobeje. Ntabwo nabishakaga , ubuhamya bwanjye bubagarure ku witeka”.

“Ntewe isoni n’ibyo nakoze”. Michelle yakomeje avuga ko Imana ari umuremyi , utanga imbabazi nk’uko yabimukoreye

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Nyampinga w’Ububiligi ari mu Rwanda

Next Story

Biyemeje kurengera ibidukikije binyuze mu gukora ibicanwa bitangiza ikirere kandi bihenduse

Latest from Imyidagaduro

Go toTop