Nta rugero rwiza natanga rwo kuba umugabo kuko nanjye ubwanjye byarananiye ! Almasi

07/02/2024 08:55

Uyu musore witwa Ian Nene wamamaye cyane nka Almasi wo mu gihugu cya Kenya yavuze ubuzima bubi yanyuzemo ari umwana bityo bikaba byamuviriyemo gukira hari ibintu byinshi atazi Kandi yagakwiye kuba abizi.

 

Nkuko uyu musore yabitangaje ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko yahuye n’ubuzima bukomeye ubwo se umubyara yamutaga akamusigana na nyina ndetsee bikarangira nyine ashatswe nundi mugabo.

 

Uyu musore avuga ko uwo mugabo wundi washatse nyina atari umugabo mwiza kuko rimwe n’arimwe yamuhohoteraga ndetse akamuhohotera adasize na nyina umubyara rimwe n’arimwe.

 

Bityo uyu musore avuga ko nta rugero rwiza rw’umugabo afite mu buzima bwe bityo ko nawe ntawe ashobora kwigisha kuba umugabo mugihe nawe ubwe kuba umugabo atabitojwe kuko uwari kubimutoza yari se umubyara ariko akaba yaramutaye.

 

Ubusanzwe uyu musore yamamaye muri cinema dore ko akinira filime mu gihugu cy’Ubwongereza. Uyu musore Kandi ashinjwa kuba umutinganyi dore ko n’uburyo yambara nuko agaragara bikomeza guhamya ko ashobora kuba Ari umutinganyi.

 

 

 

 

Source: mpasho.co.ke

Advertising

Previous Story

“Mureke abagabo banyu basambane uko babishaka kuko abagabo bose ni bamwe” ! Umukobwa akomeje kubuza abagore gutanga gatanya

Next Story

Bivuze iki iyo iminsi yawe itangiye kumera gutya

Latest from HANZE

Go toTop