Imva n’imvano y’uko byagenze ngo Rayon Sports y’abagore yegukane Igikombe cy’Amahoro nti gitahane

03/05/2024 10:24

Ubwo Rayon Sports WFC yari imaze gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa 30 Mata 2024, ntiyatahanye igikombe kuko cyangiritse kigasubizwa muri Ferwafa.

Umuyobozi wa ferwafa Bwana Munyantwali yavuze ko Rayon Sports y’Abagore yamaze gusubizwa igikombe yari yegukanye kuko ari iburo rigihuza ryari ryafungutse.

Ati “Hari iburo ihuza igice cyo hasi n’icyo hejuru, ni yo yafungutse ubwo bagitereraga hejuru. Yarafunzwe, barongera baragisubizwa. Ubutaha tuzajya tureba ko gifunze neza, ariya makosa ntabwo azasubira.”

Umuyobozi wungirije (Vise Perezida) wa Mbere ushinzwe Imari n’Imiyoborere, Habyarimana Marcel, yavuze ko hari isoko batanze ku bakora ibikombe bya Ferwafa ku buryo bazajya bahora batanga ibikoze kimwe.

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa , Kalisa Adolphe ’Camarade’, yavuze ko bagiranye ibiganiro n’Umujyi wa Kigali ku buryo ’générateur’ icanira Kigali Pelé Stadium n’amatara atabona, bizasimbuzwa muri Nyakanga uyu mwaka ku buryo iyi stade yakongera gukinirwaho nijoro.

Advertising

Previous Story

‘Nta mukobwa naterese ngo anyange” ! Diamond Platnumz n’umubare w’abagore yambuye abagabo akabata

Next Story

Harmonize agiye kwinjira mu iteramakofe

Latest from Imikino

Go toTop