Ubwo mwarimukazi yari ahaye abana be isuzumabumenyi bagakopera, yafashe umwanzuro wo kubatamaza abashyira hanze binyuze mu mashusho yatambukije kumbuga nkoranyambaga ze.Uyu mwarimukazi yutswe inabi bamubwira ko ntamuco urimo.
Ibi byabereye mu kizwi nka NYSC , gahunda yashyizweho na Leta ya Nigeria yo guhugura no gutoza abana basoje amashuri yisumbuye , bakaba imyitozo irimo n’iya gisirikare.
Uyu mwarimu yahise afata umwanzuro wo gutambutsa amashusho kuri tiktok , yitwa June Shugar yagaragaje ko bari mu ishuri riberamo aya masomo ya NYSC muri iki gihugu.
Uyu mwarimu yavuze ko uyu mwana warimo akopera atigeze amuhana ngo na cyane ko nawe ubwo yigaga muri aya mashuri yakundaga gukopera cyane.
Ubwo yari amaze kwakira ibirego byabamubaza impamvu y’aya mashusho, uyu mwarimu yavuze ko yifuzaga ko aza kwereka uyu mwana uko yari amaze mu gihe araba abihakanye agaragaza ko n’ubundi uyu mwana yabihakanye.