Mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 26 wa Shampiyona ikipe ya AS Kigali yanganyije na APR FC 2:2.Ni umukino wari ishyiraniro cyakora benshi bemeza ko APR itajya ipfa gushobora AS Kigali.Uyu mukino wasubitswe ubwo APR FC yahuraga n’ibyago byo kubura umutoza Dr ADEL Zrane wongereraga abakinnyi imbaraga.
Mbere y’uko uyu mukino utangira habanje gufatwa umunota wo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.Ubwo uyu mukino wari utangiye amakipe yombi yagaragaje inyota ariko biba iby’ubusa kugeza ubwo ku munota wa 12 ikipe ya As Kigali yabonaga igitego cya mbere gitsinzwe na Ishimwe Fiston cyahise cyishyurwa na Kwitonda Alain Bacca.
Ku munota wa 60 Victor Mbaoma yashyize igitego cya Kabiri cya APR FC, kizakwishyurwa ku munota wa 3 w’inyongera [90+3’] gitsinzwe na Benedata Janvier kubera kwirara kw’ikipe ya APR FC yasaga niyizeye intsinzi.Umupira waje kurangira amakipe yombi anganya ibitego 2 kuri 2.
Kuri ubu PR FC ifite amanota 50 mu miniko 26 iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona.Hagati yayo na Rayon Sports harimo ikinyuranyo cy’amanota 12 angana n’ubundi n’imikino iyi kipe isigaje gukina.