Umukunzi wa UMUNSI.COM yaratwandikiye adusaba kumugira inama. Niyo mpamvu namwe mushobora kumuha inama.Niba nawe ufite icyo ushaka kugisha inama, kwamamaza cyangwa kuduha inkuru wanyura kuri Email yacu ariyo Info@umunsi.com
Uyu mubyeyi watwandikiye yagize ati:” Maze imyaka myinshi ndi gukora nshaka amafaranga kugira ngo umuryango wanjye ubeho.Nkora amasaha menshi ndetse n’umugabo wanjye arakora cyane.Twakoze iyo bwabaga , turakora kugira ngo umuryango wacu w’abana babiri b’abahungu utazasabiriza.
Twaje gusanga umwe muri twe aramutse aje mu rugo akita kubana gusa byakwica gahunda zacu , maze duhitamo gukora cyane.Kubera ko tuba tudahari rero, umwana wacu w’umuhungu yafatiranye uko kubura kwacu yadukana ingeso yo kwiba mu baturanyi.Yumva ibyo mu rugo bitamunyuze.Twamuhaye inama, abo ku rusengero bamuha inama ariko byaranze.
Iyo agiye kwiga ntabwo hacamo kabiri batadusabye kumwimura cyangwa bakamufungira kwiba inshuro nyinshi Mu minsi yashize police yarampamagaye bambwira ko bamufashe arikwiba mu baturanyi.Maze kurambirwa ni mungire inama”.
Watsapp yacu ni 0791859465. Email ni : Info@umunsi.com
photo:SDI Production Albert Kipchumba