Babu Tale na Diamond Platnumz basobanuye uko bagiye kureba P Diddy iwe mu rugo

01/04/2024 20:09

Nyuma yo guhura n’umuperi w’icyamamare muri Amerika Mogul Sean wamamaye nka P Diddy [ Diddy ] bikavugwa ko ashobora kuba yariyabiriye igitaramo cye cy’abatinganyi gusa [ Gay Party ] , Diamond Platnumz yaciye impaka yemera ko yakigiyemo.

Aganira n’ikinyamakuru kimwe, Diamond Platnumz yemeye ko yagiye mu gitaramo cya P DIDDY ubwo aheruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afata ifoto arikumwe na Diddy.Yagize ati:” Mbere y’amatora muri Amerika twasuye P Diddy.Twahuye mu ijoro ndetse tumarana agahe.Hari ibyo twakoze ariko si ibintu twashyira kumbuga nkoranyambaga kubera ko dufite ejo hazaza”.

Uru rugendo rwa Diamond Platnumz agahura na P Diddy rwari rwateguwe na Manager we Babu Tale wanabahuje hamwe na Producer Swizz Beats.Babu Tale yagize ati:” Swizz Beats ni umuvandimwe wacu.Atwita abavandimwe be b’abasilamu.Yishimira Diamond Platnumz cyane ndetse ni nawe watujyanye kwa P Diddy tugeze hanze atubwira kuba tugumye aha akajya kumubwira ko yabonye abashyitsi”

Babu Tale we yemeza ko P Diddy ari umuhanzi udasanzwe kuko inzu ye irindwa n’abashinzwe umutekano mu gihe Diamond Platnumz we abatemberana gusa.Tale yakomeje avuga ko ubwo bahageraga basanze Diddy arikumwe n’abakobwa bari kumukoraho abandi bari kuririmba abaza Diamond Platnumz uko Afurika imeze.

Babu Tale yavuze ko ubwo bari kumwe na P Diddy bibawe gufata ifoto y’urwibutso kubera ibyishimo.Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania nyanditse ko Diamond Platnumz yitabiriye igitaramo cya P Diddy nk’uko yabihamije.Muri 2021 kuri Wasafi FM Diamond yemeje ko Muri 2020 aribwo yitabiriye iki gitatamo.

Advertising

Previous Story

Neymar Da Silva Santos Jùnior yatangaje ikipe azasorezamo gukina umupira w’Amaguru

Next Story

Nkore iki ?: Umwana wanjye ariba cyane ku buryo afungwa buri munsi kandi ndi umukire

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop