Byinshi wamenya ku rusobe rw’indwara zibasiye Justin Bieber

02/04/2024 07:06

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ndwara zigera muri 3 zabaye karande kuri Justin Bieber wamamaye mu ndirimbo zitandukanye.

Umuhanzi Justin Bieber ni umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika y’Isi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri rusange.Justin Bieber yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo; ‘Stay’ yasohoye muri 2021, Under The Mistletoe yasohoye muri 2011 igakundwa n’abatari bake ndetse ikaza gusubirwamo na Ariel Wayz na Kenny Sol, Never say Never, Love Me yasohoye muri 2009 , Baby yashyize hanze muri 2010,Sorry , Ghost n’izindi zitandukanye.Uretse izo yagiye ashyira hanze ku giti cye , Justin Bieber yagiye ahuya imbaraga n’abandi bahanzi bagira izo bakora.

N’ubwo ari icyamamare, indwara ntabwo zimworohera kuko yatangiye kwibasirwa n’uburwayi kuva mu bwana bwe aho bivugwa ko Justin Bieber yabayeho mu buzima bwo kwigunga akagera n’aho atekereza kwiyahura ndetse agashinjwa guhohotera abafana be mu gitaramo rimwe na rimwe agafungwa.Justin yagiye anashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge akanafungwa aribyo azira.Ikinyamakuru Page six cyanditse ko mu mwaka wa 2014 Justin Bieber yatawe muri yombi azira urugomo yakoreye mu kabyiniro.

ESE NI IZIHE NDWARA ARWAYE ?

Mu mwaka wa 2018 , Justin Bieber yashyize hanze amashusho ari ahantu hitwa Grande Rapids mu Mujyi wa Michigan muri Amerika .Muri aya mashusho, JB yagaragaye asa n’urimo guhekanya amenyo , akonje ariko nanone ameze nk’urebyejwe n’uburwayi.

Mu mwaka wa 2020 JB yashyize hanze amashusho anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze agaragaza ko arwaye indwara yitwa LYME Disease.Muri aya mashusho yavuze ko abantu badakwiriye gukomeza ku mwitotombera ngo ntakora umuziki nyamara yararembye.Yanahishuye ko kandi uruhu rwe rwafashwe na Chronic Mono virus yandura.Yavuze ko Mono , yafashe ku bwonko bwe, imbaraga n’ibindi.

Abinyujije kandi mu kiganiro gica kuri YouTube cyitwa ‘Justin Bieber Seasons’ mu gace ka 5 yavuze ko nanone arwaye Lyme , aha yari mu kiganiro na Dr Erica.Umuganga wa Justin yavuze ko kandi uyu muhanzi arwaye na ipolar Disoder.

Justin Bieber , 2022 yatangaje ko arwaye Rare Sundrome y’uruhuri rw’indwara zitandukanye.Uyu muhanzi yakoze ubukwe na Hailey ari nawe mugore.

Advertising

Previous Story

Nkore iki ?: Umwana wanjye ariba cyane ku buryo afungwa buri munsi kandi ndi umukire

Next Story

Indwara ziterwa no gusomana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop