Advertising

NKORE IKI : Umusore dukundana yansohokanye nijoro , arangije anyiba iphone yanjye none yanze no kunyitaba

11/30/24 15:1 PM

Umusore yasohokanye umukobwa amwiba Telefone none umukobwa arimo kugisha inama dore ko ngo iri mu bwoko bwa iPhone.

Mu kugisha inama yagize ati:”Muraho neza, nitwa Cia, umusore dukundana witwa Gael, yansabye ko twasohokana mu cyumweru gishize, ambwira ko turajyana ahantu heza akanyereka ibyo amaso yanjye atigeze abona.Kubera ko nari nsanzwe nziko nta mafaranga afite muri iyo minsi , nabanje ku mureka ariko mbona byaba bibi musuzuguye mfata amwe mu mafaranga yanjye ndayamuha mu ibanga turasohokana”.

Yakomeje agira ati:”Tugezeyo, twarariye nyuma tujya kubyinana bigeze nka saa Yine z’Ijoro tujya kwicarana ahantu hafi aho mpamagara iwacu, mbabwira ko ngiye kuza. Nashyize hasi Telefone yanjye njya mu bwiherero , ngarutse mfata igikapu aramperekeza turataha. Nageze mu rugo nkoze mu gikapu mbura Telefone yanjye yari mu bwoko bwa iPhone”.

“Ubu ndimo kumuhamagara akanga kwitaba, namwandikira akabona message zanjye ariko nta nsubize. Ubu nataye umutwe, akazi kanjye kapfuye kandi sinzi niba arayinsubiza. Mu ngire inama , nkore iki ?. Ndi kumva ntajya kumurega cyangwa ku bwira inshuti ze kuko mwubaha ariko kugeza ubu nabuze amahitamo”.

Yasoje agira:”Inama yanyu ni ingenzi kuri njye murakoze”.

Nawe niba ufite ikibazo wifuza kugisha inama , wanyura kuri Email yacu Info@umunsi.com

Sponsored

Go toTop