NKORE IKI: Umuhungu dukundana arashaka ko nishushanyaho amazina ye ku mubiri wanjye tukabona kubana

16/05/2024 14:39

Basomyu bacu , muri bwa buryo twabashyiriyeho bwo kugisha inama, uyu munsi muragira inama umukobwa ufite ikibazo cy’uko umusore bakundana akomeje kumusaba kwiyandikaho izina rye ku mubiri bikaba byateye guhangayika.

Uyu mukobwa avuga ko amaze imyaka abiri akundana n’uyu musore barizeranye ariko akaba yarahangayikishijwe n’umwanzuro w’umusore wo kumubwira ko akwiriye kwiyandikaho amazina ye.

Agisha inama yavuze ko urukundo rwe n’uwo musore rushobora kuba ruri mukaga bitewe n’ubwo busabe budasanzwe kuko yumva atabihamanya n’umutima we ndetse ngo uyu musore akaba azafata indi myanzuro nakomeza kwanga.

Yagize ati:”Umukunzi wanjye tumaranye imyaka ibiri n’amazi make, arifuza ko niyandikaho amazina ye kumubiri wanjye ariko byazanye intonganya mu rukundo rwacu.Umusore dukundana yambwiye ko nindamuka nishushanyijeho amazina ye mu buhoraho ngo tuzabana ubuzima bwanjye bwose”.

Uri uyu mukobwa wakora iki ? we akore iki ?

Email yacu ni Info@Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Kizz Daniel yahishuye ibintu 3 afata nk’ingeso zamuniye kureka

Next Story

RIB yatangiye iperereza kuri DJ Brianne na Djihad

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop