Advertising

Kizz Daniel yahishuye ibintu 3 afata nk’ingeso zamuniye kureka

16/05/2024 14:21

Buri muntu agira ibyo afata nk’intege nke ze nk’uko na Kizz Daniel yatunguye abakunzi be akababwira ibyo afata nk’intege ze.

Oluwatobiloba Daniel Anidugbe [Kizz Daniel], ni umuhanzi w’imyaka 30 y’amavuko wabyawe na nyakwigera Kola Anidugbe , akaba ari we mu byeyi we ugaragara mu mazina y’ababyayi be.Uyu muhanzi ubusanzwe abamuzi cyangwa inshuti ze za hafi, zimuzi nka Vado na cyane ko yagiye arikoresha cyane gusa mu mitwe y’abantu hagasigaramo Kizz Daniel ariryo natwe twakoresheje iri zina rikaba ari naryo riri mu mazina akoresha ku mbuga Nkoranyambaga.

Kizz Daniel yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zamugize uwo ari we muri muzika kugeza ubu.Ubwo yatangazaga ko hari ibintu bitatu afata nk’intege [Ibimugusha] cyane, yagize ati:” Ese ninde utagira imico mibi ? Ngaho ntera ibuye niba nta mico mibi ugira”.

Uwitwa Marry yahize amubaza ngo “Kuki uvuga ko ufite imico mibi ?”.Naho witwa Royal zamani yungamo ati:”Ngaho tubwire imico mibi ufite rero”.Kizz Daniel a.k.a VADO D’Great , yagize ati:”Kunywa inzoga ‘Stupor’, Kunywa itabi , n’ubusambanyi”.

Benshi batunguwe nuko umugabo wubatse ufite abana yemera ko ari umusambanyi mu ruhame nk’uko byanditswe n’uwitwa Tiara asa n’ubaza.Uwitwa Prince Wilson , yavuze ko Kizz Daniel atubashye umugore. Ati:”Iyo byibura avuga ko afite abagore benshi byari kumvikana ariko kuvuga ko ari umusambanyi adaciye ku ruhande, ni bibi cyane. Ese yubashye umugore we ? “.Muri 2021 Kizz Daniel nibwo yibarutse impanga.

 

Previous Story

Peter Okoye yatunguranye

Next Story

NKORE IKI: Umuhungu dukundana arashaka ko nishushanyaho amazina ye ku mubiri wanjye tukabona kubana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop