RIB yatangiye iperereza kuri DJ Brianne na Djihad

16/05/2024 15:51

RIB , Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko rwatangiye iperereza kuri DJ Brianne na Djihad bakurikiranweho icyaha cya gukangisha gusebanya.Ni amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry wahamije ko aba bombi bari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukangisha gusebanya.

Dr. Murangira B Thierry, yavuze ko n’ubwo aba bombi bari gukirikiranwa ngo nta byinshi yavuga kuri iyi Dosiye kuko ikiri mu iperereza ahamya ko igihe rizaba ryarangiye aribwo amakuru menshi azamenyekana.Yagize ati:”Nibyo baritabye barabazwa ku cyaha cyo gukangisha gusebanya.Turacyari mu iperereza nta byinshi na bivugaho dutegereze icyo iperereza rizagaragaza”.

Amakuru ari hanze avuga ko inkomoko y’icyaha bakurikiranweho ari umugabo uba hanze y’u Rwanda wagiranye ikibazo n’umukunzi we utuye i Kigali, hanyuma aha Dj Brianne na Djihad amafoto y’umukunzi we ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga nk’abantu bakurukirwa cyane.Nyuma yo kubona amashusho n’amafoto , ngo Dj Brianne na Djihad batangiye guca amarenga ko biteguye kuya kwirakwiza bifashishije imbuga zabo.Nk’uko IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza ngo aba bombi ku ikubitiro bifashishije amafoto atagize icyo atwaye.

Umukobwa ngo bimugezeho yatangiye kubingingira kutayashyira hanze ari nako avugana n’uwari umukunzi we icyakora anihutira gutanga ikirego muri RIB.Umugabo wari wasabye Dj Brianne na Djihad gukora ibi ngo yaje kwisubiraho abasaba kudakoresha amafoto n’amashusho yari yamuhaye ngo bamubwira ko bitakunda keretse agize icyo akora.

Icyakora DJ Brianne na Djihad baje kubwira wa mugabo ko igishoboka ari uko yabaha amafaranga nk’ikiguzi cyo kugira ngo badasakaza y’amafoto n’amashusho yabahaye.Amakuru ahari agahamya ko amafaranga ya mbere bari bamaze kuyakira.Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumaze iminsi mu Bukangurambaga bwo kwihanangiriza abantu bakangisha abandi kubasebya bifashishije amafoto n’amashusho yabo y’ubwambure rukabibutsa ko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko.

Umuvugizi wa RIB yibukije abakorerwa ibi byaha ko bakwiriye kujya bahita babiregera.Ati:”Igihe bikubayeho, ukwiriye kuzirikana ko ibyo uri gukorerwa ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ufite n’uburenganzira bwo kurega uwakigukoreye, inzego z’Ubutabera zikamukurikirana.Ntugomba gukora ibyo usabwa n’ugukangisha kugusebya akenshi usanga byiganje mu gusabwa amafaranga kuko iyo utagifite ayo kumuha birangira agushyize hanze ugahomba ayo watanze n’umwanya watakaje kandi wari kuba waramureze ibyo byose bigakumirwa hakiri kare”.

Ku rundi ruhande , Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu biganiro bitandukanye akomeje kumvikana yihanangiriza abantu bahererekanya amafoto yabo bambaye ubusa kuko ariyo nta ndaro y’ibyo byaha.Yagize ati:”Mbere na mbere abo bahererekanya amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa bakemera gufotorwa bambaye ubusa, nibo ba nyirabayazana. Ubundi ibibazo byose bitangirira aho.Ibi birego bishobora gucika mu gihe abo bantu bareka guhererekanya ayo mafoto”.

Iki cyaha gihanwa n’Ingingo ya 129 mu mategeko ahana ibyaha y’u Rwanda aho ugihamijwe n’Urukiko wese ahanishwa igihano kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu hakiyongeraho ihazabu iri hagati y’Ibihumbi 100 na 300 y’Amafaranga y’u Rwanda.Iyo uwakoze icyaha cyo gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa igihano kiba hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ihazabu y’Amafaranga Miliyoni imwe n’ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

Muri iyi myaka icyaha cyo gukangisha gusebanya gukomeje gukaza umurego nk’uko imibare iva muri RIB ibigaragaza.Imibare igaragaza ko muri 2019 RIB yakiriye ibirego 3 kuri iki cyaha.Muri 2020 yakiriye ibirego 8 , muri 2021 yakiriye ibirego 12 , Muri 2022 yakira 8 , 2023 yakira 15.Iyo urebye ku mibare itangwa na RIB , usanga abagabo 44 n’abagore 14 aribo bamaze gukurikiranwaho ibi byaha kuva 2019 – 2023.Mu gihe abagore 39 n’abagabo 11 aribo batanze ibi birego nk’abagizweho ingaruka n’ibi byaha.

Isoko: IGIHE

Advertising

Previous Story

NKORE IKI: Umuhungu dukundana arashaka ko nishushanyaho amazina ye ku mubiri wanjye tukabona kubana

Next Story

Uganda: Yongeye kugaragara nyuma y’imyaka itari mike baziko yapfuye kandi yarataye umugore n’abana munzu akajya kwishakira undi mugore muri Amerika

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop