Nkore iki ? : Umugabo wanjye iyo dusohokanye aba yirebera abandi bakobwa nabimuciyeho ariko byaranze

08/10/23 22:1 PM
1 min read

Umuntu agisha inama ababajwe cyane n’ibyo abona cyangwa abamo.Umugore umaze kurembywa n’ibikorwa by’umugabo we ureba abandi bakobwa kandi yubatse byaramuretse abura icyo akora agisha inama.

Uyu mugore yagize ati:” Mu mfasha mu ngire inama pe. Mu by’ukuri mfite umwana umwe na byaranye n’umugabo wanjye, uwo mwana twabyaranye mbona agiye gutangira kubaho nabi kuko se asigaye angaragariza ibimenyetso by’uko yahindutse kandi ko dushobora gutandukana.

Uyu mugabo akunda kumbwira ngo dusohokane, iyo tumaze kugerayo, atangira kureba abakobwa bakora aho hantu n’abari kutwakira kuburyo abantu banseka cyane bavuga ko umugabo wanjye yananiye , abandi bakavuga ko ari indaya kandi sindamufata na rimwe.

Vuba aha duherutse kujya gusohokera ahantu kumazi , ariko kubera uburyo arangarira abakobwa byatumye njye n’umwana wanjye twari twajyanye nawe twitahira tumusigayo.Nagishije inama abantu bakuru bambwira kwihangana, ariko ndarambiwe namwe mu ngire inama”.

Go toTop