NKORE IKI ?: Umugabo untereta ntabwo abashaka kumpa amafaranga kandi mbiziko yubatse

14/04/2024 09:23

Umukobwa yagishije inama nyuma yo kubona ko umugabo umubwira ko amukunda atamuha amafaranga kandi abizi ko yubatse adateze kumugira umugore wa kabiri.Numara kugira uyu mugore inama nawe ukaba ufite ikibazo ushaka kugisha utwandikire kuri Email: Info@Umunsi.com , tukugire inama.

Mu kugisha inama uyu mukobwa yagize ati:”Mfite umugabo uza mu nzu yanjye aho nkodesheje , iyo ahageze ararya, agakaraba amazi yanjye ndetse akanaryama bugacya agataha ariko ntabwo abashaka kumpa amafaranga.Ese uyu mugabo mwirukane ntazongere kungerera mu rugo cyangwa nihangane?”.

YAVUZE UKO BYATANGIYE.Ati:”Ubusanzwe ndi umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko ndibana , nkaba munzu niyishyurira buri kimwe cyose ndetse n’mafunguro , amavuta, imyambaro n’ibindi.Umunsi umwe rero nagiye gusenga nuko mpura n’umugabo dutashye, aransuhuza, mbona arampobeye ambwira ko nsa neza, arangije ansaba ko twazaganira by’umwihariko.Twahanye umwanya , turaganira biratinda.Uwo munsi tuganira yambwiye ko ankunda, njya kumwereka aho mba uubundi akajya yizana ntanamuhamagaye akarara.

Amaze igihe kinini aza akarya , akaryama ariko ntabwo yari yampa amafaranga namake byibura ngo ngire icyo ngura.Niyo mubwiye ko mfite ikibazo cy’amafaranga nkamusaba ubufasha ntabwo ajya abyemera ngo amfashe.Bavandimwe mu ngire inama”.

Uyu mukobwa mu gire inama unyuze ahatangirwa ibitekerezo aho hasi, cyangwa utwandikire kuri Email : Info@Umunsi.com

Photo/ Tuko

Advertising

Previous Story

Menya ahantu 3 ku bagabo abagore bakunda cyane

Next Story

Yabaye intwari : Umwana muto yafashe amafaranga yo kurya ku ishuri iwabo bamuhaye ayagaburiramo abana bo ku muhanda

Latest from HANZE

Go toTop