Uko umusore agaragara inyuma bigira akamaro cyane by’umwihariko mu gihe cyo gutereta uzamubera umugore.Benshi mu bakobwa bita cyane ku ngaragaro y’inyuma nyamara bakirengagiza ko ‘Ibishashagirana byose atari zahabu’.Muri iyi nkuru turagaruka ku bice by’agabo abagore bakunda cyane.
Iyi nkuru igamije gufasha abasore cyangwa abagabo kunoza uko bagaragara , bigirira isuku inyuma ndetse n’imbere mu rwego rwo kwibonera abo bakunda.
1.ISURA
Umukobwa wese akubita amaso ku isura ndetse akaba ariyo amaraho umwanya mu nini mu gihe umusore amuri imbere hari icyo ashaka kumusaba by’umwihariko urukundo.Uko kwitegereza isura niho abonera ko ushobora kuba ushikamye cyangwa niba ushaka kumukisha gusa.Ibi kandi bigaragazwa nuko murebana.Abasore bagirwa inama n’ikinyamakuru Quora yo kumenya kureba no kwitegereza uwo bashakaho urukundo.
2.UBUREBURE NUKO UHAGARARA
Umukobwa azafata umwanya akwitegereze, arebe uko uhagarara ndetse n’uko ureshya.Ubwo twarimo dutekereza gukora iyi nkuru, twaganiriye n’umukobwa uri mu myaka mito ariko ushobora gushaka umugabo , tumubaza uko yiyumva mu gihe cye cyo gushaka n’umugabo aba yumva yashakana nawe.Uyu mukobwa yatubwiye ko umusore aba yumva yazashakana nawe ari umusore umuruta mu burebure ndetse akaba ateye uko abyifuza.Uko umusore areshya nta ruhare na ruto yabigiramo ariko niyo mpamvu Abanyarwanda bavuga ngo “Buri nkweto igira iyayo kandi hakaba guhirwa”.
3.IMITERERE Y’URUHU RWAWE, N’UMUSATSI WAWE.
Umukobwa azafata umwanya we awumarire ku ruhu rwawe no kumusatsi wawe arebe niba ujya ubigirira isuku.Musore uragirwa inama yo kugirira isuku , uruhu rwawe ndetse n’umusatsi wawe ukaba umeze neza by’umwihariko mu gihe ushaka kujya kuganiriza umukobwa ukamubaza izina.
Ntabwo ibi aribyo bizagufasha kwegukana umukobwa ariko bizagira uruhare rukomeye mu gutuma muvugana hagati yawe nawe ari mpamvu ukwiriye ku byitaho ukabigira nyambere.
Isoko: Quora