Muri iyi nkuru yacu y’uyu munsi, turabasaba kugira inama umukobwa ufite umukunzi udakunda ibintu byo gusohoka ndetse ngo wamaze no kumubwira ko ntabyo kujya mu bitaramo cyangwa gusohokana yitwaje iminsi mikuru.
Mu butumwa bw’uyu mukobwa , yagaragaje ko ababajwe cyane n’iki cyemezo cy’umukunzi we, agisha inama abasomyi ba UMUNSI.COM by’umwihariko.
Yagize ati:”Muraho neza, basomyi ba UMUNSI.COM, hari inkuru nyinshi ngenda mbona mukora hano ku Umunsi.com , zikaba ari izo kugisha inama kandi murabafasha. Nanjye mbandikiye mbasaba inama kandi nziko murangira inama nzima.
Mfite umusore dukundana, arankunda cyane ariko ni umwizera w’imbere mu itorero rimwe ntashaka kuvuga izina. Ku wa Mbere namusabye ko twategura aho tuzahokera n’ibyo tuzambara n’amafaranga tuzakoresha kuko numva nanjye nkeneye gusa neza ndetse nkanajya ahantu heza n’umusore nkunda ubundi nkiranda abanzi banjye n’abandi basore twatandukanye nkaberekako mfite ubaruta ariko yarabyanze”.
Yakomeje agira ati:”Nkirihingutsa, umusore yahise ansamira hejuru atazuyaje ambwira n’ijwi ryo hejuru ko ibyo gusohoka no kugira aho njya bitazigera bikunda n’umunsi n’umwe mu gihe tuzaba tukiri kumwe nk’umukunzi we. Ni umusore mwiza buri mukobwa yakwifuza kwereka bagenzi be ariko mfite imbogamizi n’impungenge z’uko ngiye kurangiza umwaka ntahantu ha hamwe nsohokeye”.
Ati:”Mfite imitima ibiri, Ese uyu musore n’ubwo ankunda mute nigendere nzisohokane cyangwa nshake undi musore ushobora kuzanjyana ? Ese byaba ari byiza ku mwumvira kandi hari abantu nshaka kwihimuraho nkabereka ko na mbaye neza kandi mfite umusore mwiza ? Mu ngire inama ?”.
Kimwe nawe musomyi wacu, Ese uyu mukobwa akwiriye gukora iki nonaha ? Mugire inama kandi nugira ikibazo cyangwa nawe ukaba ushaka kugisha inama , uce kuri Email yacu Info@Umunsi.com