Umukobwa yagishije inama avuga uburyo yaciye inyuma umukunzi we ku muhungu bahoze bakundana gusa agaragaza ko yabuze uko yasubira ku wa Mbere na cyane yamusabye ko yayikuramo.
Uyu mukobwa yagize ati:”Ubusanzwe ndi umunyeshuri, Umunsi umwe rero naje kumenya ko umukunzi wanjye witwaga Richard anca inyuma n’abandi bamuzi banaziko dukundana bakambwira ko bamubonanye n’abandi bakobwa.Nakiriye telefone nyinshi na mesaje nyinshi zimbwira ko babonye kuri Richard n’abandi bakobwa”.
Umwe ati:”Umukunzi wawe Richard namubonanye n’umukobwa mugufi w’amabere manini”. Undi ati:” Richard yararanye n’umukobwa unanutse”. Iyo nakiraga Telefone iteka narahangayikaga kuko natekerezaga ko bagiye kundegera Richard.
Uko iminsi yashiraga indi igataha niko nahuraga n’abantu batandukanye ariko ingeso ya Richard yo ikanga gucika.Umunsi umwe nahuye n’umusore witwa Patrick wari utandukanye cyane na Richard. Patrick yari umusore mwiza, witonda, umfasha kandi unyubaha.Ubwo yansabaga ko twaba inshuti nahise mbyemera mba ntandukanye na Richard kuko nashakaga gufata umwanya nkiyitaho kandi nkakira ibikomere.Patrick yafashaga inzozi yanjye , akamba hafi , yampozagaho amaso maze bikantera kumva ndi udasanzwe.
Ndangije amashuri nagiye kwa Richard kuzana ibintu byanjye, ngezeyo byarangiye turyamanye, kuva uwo munsi natinye kubibwira Patric kuko ntashakaga kumubura ariko ubuzima bwari bufite indi gahunda.Naje kubimubwira ansaba ko twayikuramo, ngeze no kwa Richard yanga kwakira inshingano ngo abe se w’umwana kandi nanjye si nkimukunda. None nkore iki ko Patrick yavuze ko kugira dukomezanye umwana agomba kuvamo ?
Mu ngire inama”.
Nawe niba ufite ikibazo twandikire kuri Email yacu Info@Umunsi.com