King James yasobanuye byinshi kubwambuzi ashinjwa gukorera Pastor Blaise Ntezimana

17/04/2024 08:45

Umuhanzi King James wamamaye muri muzika Nyarwanda yakunzwe mu ndirimbo zitari nke, uyu muhanzi yagaragaje ko ari umwe mu bakomeye bashobora gukora cyane by’umwihariko atari umuziki gusa ahubwo akinjira no mu bundi bucuruzi na cyane ko yivugira ko yari asanzwe afite uruganda ruto rukora kawunga.

Mu bihe byatambutse, King James yagaragajwe n’itangazamakuru nk’umuhanzi watangiye gukora ‘Business’ irimo uruganda rwa Kawunga ndetse afungura n’ubundi bucuruzi busanzwe ku giti cye.Yasuwe n’abanyamakuru batandukanye bose bamubwira ko yakoze ikintu cyiza , urubyiruko n’abandi batangira gufata umuziki nk’umwuga watanga igishoro.

Hadaciye kabiri rero haje umugabo witwa Pastor Blaise Ntezimana winjiriye kumbuga nkoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa X agaragaza ko King James ari umwambuzi w’umuhemu ndetse muri ubwo butumwa bwe, akora “Tag” kuri H.E Paul amuregera , RIB na Police y’u Rwanda asa n’ushaka ubutabera gusa aregera by’umwihariko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda H.E Paul Kagame.

Mu butumwa burebure yagize ati:”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame , mbandikiye mbasaba kundenganura nkabona ubutabera. Nk’uko mudasiba kubikorera abana b’u Rwanda. Muri 2021 Nahaye amafaranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James ngo dukorane ‘business’ yari yatangiye yo gukora no gutunganya ubufu bwa kawunga. Ibyo twumvikanye ntiyabyubahirije n’amafranga ntayo yansubije . Kandi nayamuhaye nyagujije Bank yo mu gihugu cya Sweden aho ntuye.

“Kuva icyo gihe, kugeza ubu ndimo ndishyura ideni rya bank hiyongereyeho n’inyungu, no gusiragira muri RIB, ntanga n’amafranga y’amatike y’indege n’ay’aba avoka ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera n’ubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura. Ndabinginze mundenganure.Thank you Sir”.

Nyuma y’ubu butumwa abantu benshi batandukanye bagerageje kugira icyo babivugaho, biba ibiganiro kumbuga nkoranyambaga.Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah nawe yagize icyo abivugaho anyuze kuri X agira ati:”Rubyiruko, Blaise ntabarangaze.Ni inshuti ikomeye ya King James.Yamuhaye 30K USD nta contract bakorana business barahomba.

1. Navuganye na Blaise
2. Nicaranye na King James

King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze. Ajye mu butabera”.

Ku munsi wo ku wa Kabiri tariki 16 Mata 2024 nibwo Ruhumuriza James yagiranye ikiganiro na Ukwezi TV agaragaza uko ibibazo byabo bihagaze no kubirego byose yagiye aregwa.King James we avuga ko atazi neza icyatumye Pastor Blaise Ntezimana akora ibyo ari gukora amushyira mu itangazamakuru mu buryo yise kumusebya.Yagize ati:

“Ntabwo nzi ikintu agamije, niba agamije gukuramo amafaranga yose nk’utarashoye, niba agamije kwangiriza izina ryanjye muri rusange, niba agamije iki, ntabwo nzi ikigamijwe ariko icyo nabwira abantu bagomba no kumenya , uruganda rurahari, ‘Anytime’ turugurishije twagabana, nta kindi kibazo njyewe mbona gihari.Kugurisha uruganda ntabwo ari nko kugurisha itungo, kumwe umuntu ajyana itungo ku isoko ugatahana amafaranga biragoye ntabwo ari ikintu umuntu ahita atanga kuko ni amafaranga menshi kandi si buri wese wa rwigondera”.

King James yakomeje agira ati:”Ikindi kibazo twagize kinakomeye, umuntu yarazaga yasanga uruganda rudakora , akagiramo impungenge kandi birumvikana k’umuntu uje kugura iyo abonyemo ikintu nk’icyo akaduhenda. Ni ibintu byinshi umuntu atarondora cyangwa yenda ngo umuntu avuge ngo nirase ingovu z’imiringa niba ariko nabyita ariko ni byinshi”.

King James yakomeje asobanura ko we na Pastor Blaise bari inshuti kugeza ubwo ngo yigeze guha amatike y’indege umuryango wose we ubwo bendaga kuza mu Rwanda , abaha agera ku bihumbi 8 USD hafi Miliyoni 10 RWF. James yemeza ko ibintu byose babikoze kivandimwe ndetse ko atari yumva neza impamvu yatumye Blaise agana inzira y’imbuga Nkoranyambaga.

REBA IKIGANIRO CYA KING JAMES HANO, YAKIGIRANYE NA UKWEZI TV

Advertising

Previous Story

NKORE IKI?: Naciye inyuma umukunzi wanjye bantera inda none yansabye kuyikuramo

Next Story

Ubushakashatsi: Kurya amafi cyane byongerera abagabo akanyabugabo mu gitanda bigatuma abagore basama vuba

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop