Tuesday, May 14
Shadow

Nkore iki ?: Maze imyaka 51 mbana n’umugore wanjye ariko mperutse gusanga mu bana bose twabyaranye nta wanjye urimo!

Umugabo ugeze mu myaka y’izabukuru yagishije inama nyuma yo kumara imyaka 51 abana n’umugore we bakabyarana abana ariko nyuma yajya gupimisha akaza gusanga abana bose babyarany ntawe urimo.Muri uku kugisha inama , uyu mugabo yavuze ko umutima we washengutse cyane , akaba amaze igihe atunzwe n’amarira gusa.

 

Bombi bafitanye abana 2 b’abahungu mu gihe cyose bamaze babana gusa si ab’uyu musaza wagishije inama bivuze ko umugore we yabakuye ahandi ku wundi mugabo.Yagaragaje ko yaje kubikeka , ashaka gutandukana n’umugore we ariko mbere y’aho yigira inama yo kubanza gupimisha kugira ngo abyizere neza.Mu kuva gupimisha yari afite ibihamya by’uko abo bana atari be.

 

Yagaragaje ko yababajwe cyane n’uburyo yabitayeho , akabarera bagakura gusa agasanga atari abe.Ati:”Muraho ! Ndi umugabo ukuze, maranye n’umugore wanjye imyaka 51 y’amavuko ariko mu by’ukuri natewe agahinda n’uko naje gusanga abana 2 b’abahungu narinziko nabyaranye n’umugore wanjye atari abanjye.Umutima wanjye warashengutse cyane ndababara , ndarira bikomeye.Ese mwamfasha kugira inama”.

 

Nawe niba ufite icyo kugishaho inama , watwandikira inkuru yawe kuri Email yacu ; Info@Umunsi.com