Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu musore witwa Osg usanzwe utuye mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa London yatunguye ndetse ashengurwa n’umukobwa bari basanzwe bari mu rukundo.
Uyu musore abinyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK, yavuze uburyo umukobwa bakundana yari asanzwe aba mu gihugu cya Italy ariko ubwo yapanganga kujya kumusura, yagezeyo akubitwa n’inkuba yo kubura umukobwa.Nkuko yakomeje avuga, yavuze ko umukobwa bakundanaga yabaga mu gihugu cya Italy bityo ko yari yapanze kujya kumusura ariko ajya kumusura amutunguye bityo atungurwa no kugerayo agasanga umukobwa atakibayo.
Ubwo ngo yageragezaga kumubaza aho asigaye aba kuko aho yabaga yamubuze, umukobwa bakundanaga yamubwiye ko atamubwira aho aba maze ngo ahita amukupa maze Umusore agaruka mu mujyi wa London yimyiza imoso nyuma yo gutwika itike ye.
Uyu musore yakomeje avuga ko abakobwa rimwe n’arimwe bababaza abasore nubwo usanga abakobwa benshi bibwira ko aribo bababazwa gusa nyamara n’abasore nabo ngo barababazwa ndetse cyane.
Source: thetalk.ng