Sunday, April 28
Shadow

Ubusobanuro bw’imirongo iba mu kiganza cyawe

Benshi mu bafite ubuhanga bwo kureba ahazaza h’umuntu bibanda cyane mu kureba mu kiganza cy’uwo bashaka kurebera bagendereye kwita ku mirongo ikirimo.Muri iyi nkuru turaza kurebera hamwe icyo iyo mirongo isobanuye n’impamvu bamwe bagira mu kiganza imirongo 3 abandi bakagira 4.

 

Abitegereza ibi , bareba ku gitsina cya nyiri ikiganza, bakareba cyane ku miringo ikirimo [Umubare wayo], bakaba bamenya ubutunzi azagira cyangwa ubuzima azabamo.Benshi bagira imirimo 3 mu kiganza cyabo bakivuka , mu gihe abandi baba bafite imirongo 4 ibi bikaba bishatse kuviga ko ubuzima bw’umuntu bugira igisobanuro n’inzira azacamo byanga bikunze.

 

Benshi mu batuye Isi , bemeza ko iyi mirongo iri mu kiganza cyawe , icyanjye n’icy’uwo muziranye nta busobanura na buto ifite, ariko se nibyo ? Abahanga muri byo [Palmistry] , bavuga ko umurongo wa mbere wo hejuru [Head Line – Wisdom line] , usobanuye ubuhanga bw’umuntu kuko ngo hakoreshejwe ibipimo ushobora kugaragaza IQ ufite.Uyu murongo kandi  ngo ugaragaza ubuhanga uwo muntu afite mu buryo butandukanye.Bavuga ko uko uyu murongo wiyongera ari nako muntu agira gushishoza no guca imanza [Gukiranura abantu neza] no gutekereza cyane.

 

Umurongo wa Gatatu , uba ugaragaza ubukungu [Ubukire].Uyu murongo hamwe n’uwa kabiri ngo bihagararira uko umuntu agaragara n’ubutunzi azagira mu buzima bwe.Bavuga ko benshi mu bafite uyu murongo baba abakene.Ikindi kintu kivugwa kubafite imirongo 3 mu kiganza , bivugwa ko badakunda kurwara cyane.

 

DORE UKO IYO MIRONGO ISOBANURWA KUBAFITE IMIRONGO INE ;

1.Head Line,

2.The Fate Line,

3.The Heart Line,

4.The Life line.

Imirongo 4 iri muri iki kiganza
Imirongo 3 niyo iri muri iki kiganza