“Njye nabonaga asa n’ufite abadayimoni” ! Ikiganiro n’Uwigishije Kazungu mu myaka 20 ishize wemeza ko yabonaga asa n’ufite ibibazo byo mu mutwe

03/10/2023 14:20

Imwe mu nkuru zimaze igihe mu itangazamkuru hirya no hino mu Rwanda ni inkuru ya Kazungu Denis wemereye Ubutabera bw’u Rwanda ko yishe abantu 14, bamwe abashyingura munzu yabagamo abandi arabateka mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

 

Amabi ya Kazungu yatangiye gucicikana mu ntangiriro za Nzeri 2023 ubwo yashyikirizwaga inzego z’Ubuyobozi bigendanye n’ibibazo yari afitanye na nyiri nzu yari acumbitsemo mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko mu Busanza birimo no kutamwishyura.

 

Nyuma yo kugezwa ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , Kazungu Denis yavuze ko inzu arimo gusohorwamo yayiciyemo abantu ndetse abahambamo.RIB yahise itangiza Iperereza ndetse iza gusanga koko ibyo uyu mugabo yavugaga aribyo.

 

Umwe mubazi neza uyu mugabo Kazungu Denis, ni Umwarimu wamwigishije mu Ishuri Ribanza rya Remera Catholic I.Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, uyu mwarimu ngo ntabwo yashatse ko amazina ye ajya hanze kubera impamvu z’umutekano we.Yavuze ko yamenye Kazungu Denis mu 1998 , ariko ntiyahita atangira kumwigisha kuko icyo gihe yigaga mu myaka yo hasi.

 

Ati:” Natangiye kwigisha kuri kiriya kigo mu 1998, mpamusanga (Kazungu) ari umunyeshuri wiga hasi mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, mu 1999 ajya mu wa kane.” Uyu mwarimu yavuze ko n’ubwo yari atarangira kwigisha Kazungu , amakuru ye yari yaramenye kuko “yari umwana ugoye , ukubita abandi bana, asuzugura abarimu”.Kuko hari amahuriro yabaga ku ishuri, nari naramushyize mu ihuriro ry’abana bakinaga ikinamico nkajya ngerageza kumushyira ku murongo akemera, agakunda gukina umupira ariko nabwo ukabona adasabana n’abandi.”

 

Muri 2004 nibwo uyu mwarimu yigishije Kazungu mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza ndetse amugeraho iyi myitwarire yararushijeho kubamibi. Ati :” Mu 2004 nibwo yangezeho neza, namukosora akangako mukosora. Ariko mvugishije ukuri wabonaga ko ari umwana ufite Ibibazo, mu mwanya muto akishima muwundi mwanya akamera nk’Intare. Yaba yarakaye ntamuntu wamugeraga imbere”.

 

“Yari umunyeshuri utari kimwe n’abandi hakiyongeraho ko yarutaga abandi banyeshuri.Mu mashuri abanza yari mukuru. Ijana ku ijana yari afite imyitwarire mibi. Twaravugaga ngo ntitwamwirukana, ntiyabona aho ajya kwiga cyane ko yavugaga ko adafite ababyeyi”.

 

Mu myirondoro ya Kazungu yasomwe mu Rukiko bigaragara ko yavutse mu 1989, akaba mwene Uragiwenayo na Uwanyirigira. Mu makuru IGIHE dukesha iyi nkuru ifite, ni uko ntahantu na hamwe mu ishuri Kazungu Denis yigeze agaragaza aba babyeyi kuko avuga ko ari imfubyi.Uwamureze ngo yamutoraguye mu 1994 hamwe n’abandi bana baburanye n’ababyeyi babo bahunga.

 

“Yambwiye ko azandasa”.

Uyu mwarimu wigishije Kazungu yakomeje avuga ko ubwo uyu musore yarangizaga amashuri abanza , baje kugirana ibibazo biturutse kumanota make yari afite mu myitwarire.Kazungu yahise abwira uyu mwarimu we ko agiye kuzana imbunda yo kumurasa , undi arahunga.

 

Ati:” Ni uko rero mutunga gutyo agiye kurangiza umwaka dore ko abiga mu wa Gatanndatu bakoraga Ikizamini cya Leta baramaze gukora icy’ishuri mbere nta kintu ukibabaza, tuza gukubitana imitwe mu bijyanye n’amanota. Aho niho yambere Kazungu koko mbona ni umwana mubi, yarikunguse aragenda aravugango agiye kuzana imbunda dore ko yari atuye hariya iruhande rw’ishuri”.

 

Abana barambwira bati Kazungu yazanye imbunda mu gikapu twayibonye, ubwo njye nahise njya mu Biro kwihisha ndavuga nti Kazungu ni umunyamujinya , ashobora gufata imbunda ahantu akaza akandasa. Iyo mbunda ntayo nabonye n’amaso yanjye uretse ko abarimu b’abagabo twari kumwe bagiye kumuzitira ntiyangeraho.Nkomeza kubaho mucyoba ngize amahirwe mbona tumuhaye amanota, ntabwo nigeze menya aho yagiye kwigira amashuri yisumbuye”.

 

Iki gikorwa cya Kazungu cyasaga n’ikigamije gushyira mu bikorwa amagambo yari amaze iminsi abwiye uyu mwarimu “ashimangira ko azamwica kuko azi uko bica abantu kandi azi n’aho barasa”. Uyu mwarimu avuga ko yabonaga Kazungu asa n’umuntu ufite ubibazo byo mu mutwe. Ati:” Njye kubera ko nari narize ibijyanye n’imitekereze ya muntu nari naramufashe nk’umwana wagize igikomere mu bwana bwe kandi akaba yarananiwe kwakirako yiganaga n’abana bato ari mukuru mu ishuri. Ni uko namufataga n’ibyo yakoraga naramubabariraga”.

“WABONAGA ARIYO MAHEREZO ?”

 

Ubwo inkuru z’uko Kazungu yatawe muri yombi zajyaga hanze yavuze ko yahise abasha kumwibuka, amuhuza n’uyu munyeshuri wamunyuze imbere.Ati:” Babaye bakibitangaza Bakinamufotora mpita ntaraka, ndavuga nti Kazungu ni uko yagombaga kuzarangira kuko wabonaga n’ubundi afite imyitwarire idasanzwe.Njye nabyitaga ko afite abadayimoni kuko iyo yarakaraga yahindukaga igisimba.Ubundi yari umwana mwiza ariko yarakara agahinduka nk’inyamaswa itukura, agashinyika amenyo , amaso akayagaragura, kugeza igihe yongeye kuba muzima”.

 

Yakomeje avuga ko iyo myitwarire mibi ya Kazungu yajyanaga no gutsindwa mu ishuri. Ati:” Ibintu byose wasangaga afite 0%, yatsindaga Icyongereza gusa , ibindi byose wasangaga afite zero , rimwe cyangwa abiri. Ntarindo somo yatsindaga uretse Icyongereza”.

 

Mu bihe bitandukanye ubuyobozi bw’iri shuri Kazungu yigagaho bwagiye butumiza abamureraga ngo baganire kuri iyi myitwarire bakabiha umurongo ariko ntihagire igihinduka.Uyu mwarimu yashimangiraga ko Kazungu afite ibikomere byo mu buto.Ati:”Reba umwana wiga mu mashuri abanza yibana wenyine, akagenda akarya agataha mu nzu ya wenyine, byatumye yigenga cyane, aba nk’igisimba ukuntu. Uretse ko baramufashe ariko kuba yari umwana bafata nk’uwabo ntabwo byagaragaraga cyane.”Yakomeje agira ati:” Ntabwo yigeze ambwira Se cyangwa Nyina, yarambwiraga ngo azi uwo muntu wamureraga gusa , kuko ariwe wamuvanye aho bari baratakaye, ntanarimwe yigeze avuga amazina y’ababyeyi be. Nta zina rya se na nyina nigeze menya n’izina twamwitaga Kazungu”.

 

Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse kubushake , Iyicarubozo , Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato , Guhisha umurambo w’undi muntu, Gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’Umuntu.

 

 

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko , icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo , Inyandiko mpimbano ndetse ko kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

 

Mu Iperereza ry’Ibanze bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12 .

 

Ku wa 21 Nzeri , ubwo yari imbere y’ubutabera Kazungu yemereye ibi byaha Urukiko byose aregwa.

Isoko y’Iyi nkuru ni IGIHE.COM

 

 

 

Previous Story

Nyuma yo gushora arenga Miliyoni 20 kugira ngo ase n’imbwa ze yagize ibyago aho kumukunda ziramwanga

Next Story

Igitsina gore gusa : Dore ibintu bibabaho iyo bambaye amasutiye inshuro nyinshi atameshe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop