Nizzo Kaboss wahoze mu itsinda rya Urban Boys rimaze igihe ricecetse agiye gutangiza ibiganiro bizajya bigaruka ku myidagaduro yabayemo imyaka

06/10/2023 21:16

Umuhanzi Nizzo waye mu itsinda rya Urban Boys , yafunguye studio, izajya ikoreshwa mu kizwi nka ‘Podcast’.Iyi studio izajya ikoreshwa ari gutambutsa ibitekerezo bye ndetse n’ibyabandi ariko yibanda kumyidagaduro.

 

 

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko afunguye iyi studio kugira ngo yunganire iya Urban Boys y’umuziki yongeye gufungura imiryango nyuma y’igihe idakora.Yagize ati:’Nafunguye studio ya podcast , izaba yunganira iy’umuziki yari imaze igihe yarafunze, kuri ubu twamaze kuyivugurura ndetse munsi mike, iraba yatangiye gukora.

 

 

Uyu muhanzi yavuze ko iyi podcast ‘K Boss Ent’, izjya yibanda kubitekerezo byo mu myidagaduro, aho azajya atanga ibye ariko akiyambaza n’iby’abandi, basanzwe babarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange.

 

 

Uyu muhanzi yavuze mu minsi iri imbere aribwo azatangira gutambutsa ibiganiro bye kuri K Boss Ent , Podcast nshya yashyize hanze , uyu muhanzi yanavuze ko aribwo azatangaza amakuru arambuye kuri studiyo ye y’umuziki.

 

 

Nizzo Kaboss ni umwe mu bahanzi babarizwa mu itsinda rya Urban Boys, yasigaranyemo na mugenzi we umwe nyuma y’uko Safi arivuyemo.

 

 

Uyu musore yakomeje ahanyanyaza gusa kugeza ubu buri wese arimo kubaho kubuzima bwe nk’uko Inkuru ya Nsengiyumva Emmy wa Igihe ibitangaza.

 

Advertising

Previous Story

Umuhanzikazi Ariel Wayz na Kwizera Bosco wamamaye nka Juno Kizigenza basubitse ibitaramo bagombaga gukorera i Mahanga

Next Story

Umuraperi Kanye West yahaye amabwiriza akakaye umugore we Censori Bianca amubuza kuzongera kuvuga kandi aramwihanangiriza

Latest from Imyidagaduro

Go toTop