Advertising

Niwe muntu ufite izina rirerire ku isi, Uyu mukobwa afite izina rigizwe n’inyuguti 1,019

02/16/24 10:1 AM

Izina ryawe rishobora gutuma abantu benshi bakwibazaho aho rimwe n’arimwe bashobora no kukubaza icyo iryo Zina ryawe risobanuye. Icyakora Hari ubwo ababyeyi bawe bakwita izina rishobora gutuma nawe ubwawe rikugora kurifata ndetse cyane.

 

Icyakora Hari ababyeyi bahitamo kwita abana babo amazina akakaye mu buryo bwo gutuma iryo Zina rizigwaho na benshi bibaza uburyo uwo mwana wabo yiswe ayo mazina bityo akaba ariyo mpamvu ushobora gusanga Hari ababyeyii bitonda iyo bagiye kwita abana babo amazina.

 

Uyu mukobwa wavutse mu kwezi kwa nzeri taliki 12, 1984 ni umwe mu bana bafite agahigo ko kuba bafite izina rirerire ku isi. Ubusanzwe ababyeyi be bamwise “Rhoshandiatellyneshiaunneveshenk Koyaanisquatisiuth Williams.”

 

Ubwo bajyaga gufata icyemezo cy’amavuko cy’uyu mwana, bo bahawe ikitameze nk’ibyabandi bahabwa Kuko bo bari bafite amazina Maremare kurusha abandi. Ababyeyi be bahise batangira guhindura amazina ye aho bamuhaye izina rishya rifite inyuguti 1019.

 

Bivugwa ko uyu mwana yatangiye kwamamara mu itangazamakuru aho abantu benshi batangazwaga ningano yamazina ye. Ikindi Kandi izina ribanza niryo rifite inyuguti 1019 naho izina ryo hagati ryo rifite inyuguti 36.

 

Nyina umubyara avuga ko bahisemo kumuha ayo mazina kuko bashakaga kwandika amateka baca agahigo muri Guinness world record aho uyu mwana wabo yaciye agahigo ko kuba umuntu w’ambere ku usi ufite amazina Maremare kurusha abandi bantu Bose.

 

Icyakora uyu mukobwa yavuze ko kugira ngo afate amazina ye mbese kuyavuga atayasoma byamusabye gufata recorder agafata amajwi asoma izina rye bityo agahora aryumva nkaho yumva indirimbo kugera igihe arifatiye.

 

 

 

 

Source: Expensivenews

Previous Story

Waruziko gusinzira wasamye ari bibi ku buzima bwawe, Dore icyo inzobere zibivugaho

Next Story

Waruziko guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina hagati yabashakanye bigira ingaruka mbi, icyakora Hari n’ibyiza

Latest from Ubuzima

Go toTop