Niwe mukobwa w’umutima pe ! Amashusho y’umukobwa uri guteka akoresheje inkwi yatangaje benshi [ VIDEO]

27/11/2023 10:40

Benshi bakomeje kwibaza ku mashusho y’umukobwa w’uburanga wagaragaye ari gutekera ku nkwi bigaragara ko imyotsi yari yamwishe.

 

Ubusanzwe abakobwa bo mu Mujyi bazwiho kuba batashobora guteka bakoresheje inkwi bitewe n’imyotsi zizana ndetse no kuba baba basabwa guhora bareba muziko , byaba ngombwa bagashyira hasi ibipfukamisho, bagahuhamo.

 

N’ubwo bigora Abanyamujyi, nyamara hari n’abandi bakobwa baba bagaragara nk’abanya Mujyi twagarutseho kabone n’ubwo aba ashobora kuba ataribo.Kuba umukobwa ari mwiza , asirimutse, bituma abamwitegereza barushaho kumutekerezaho , bakageraho bamugenera imiromo yashobora niyo atashobora.

 

Uyu mukobwa wo muri Kenya utarabashije kuvugwa amazina gusa akabatizwa Swahili Lady, yatunguye benshi kuko batekerezaga ko adashobora guteka akoresheje inkwi cyangwa ngo abashe guteka akoresheje ibintu bituma ahuha muziko buri mwanya.

 

Icyatumye bamwibazagaho cyane, ni uko muri ayo mashusho yanyujijwe kumbuga zitandukanye zirimo TikTok na Twitter, yajyaga anyuzamo akabyina ubona ko yishimye.

 

Banyuze ahatangirwa ibitekerezo benshi bamukunze, abasore bamubaza aho bamusanga kugira ngo babashe kumenyana nawe ngo kuko babonye yitonda.Yari yambaye akantu koroshye kazwi nka ‘Leso’, ndetse ngo yari atetse kawunga.

 

Uwitwa Kimenyi5 yagize ati:”Aha ni muri ya myaka aho abakobwa batekaga bameze gutya nk’aba nyina, ubu ho baranywa kurusha ba se”.

 

Frank ati:”Nimwiza pe  , niwe wa mbere,Nubwo ari ‘Content Creation’ariko byibura aracyafite umuco wo mu giturage”.

Dan ati:”Ni mwiza”.

 

Advertising

Previous Story

Birababaje ! Umsore w’imyaka 36 yishe nyina w’imyaka 68 amuhoye ko yanze kumuha isahani yuzuye ubugari yari yitekeye

Next Story

Kayonza: Umwana yagiye kurinda umuceri apfira mu mazi yari mu murima

Latest from HANZE

Go toTop