Kayonza: Umwana yagiye kurinda umuceri apfira mu mazi yari mu murima

27/11/2023 11:58

Umwana w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko yagiye mu murima kurinda umuceri pfira mu mazi.Uyu wana wo mu Murenge wa Mwiri, bamusanze mu murima yapfiriye mu mazi.Ubuyobozi bwihanangirije abaturage bakoresha abana mu kurinda umuceri no mu bindi bikorwa nk’ibi abana baba batemerewe gukoreshwa.

 

Tariki 26 Ugushyingo 2023,mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri,umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri uyu Murenge Ndabazigiye Jean Damascene yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko babwiwe na mushiki we ko yavuye mu rugo mu gitondo cya kare agiye kwamurura inyoni bakongera kumva amakuru ko yasanzwe mu murima yapfuye.

 

Yagize ati:”Mushiki we yatubwiye ko umwana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo yagiye kwamurura inyoni mu muceri wabo, uhinze mu gishanga cya Rwinkwavu, abandi bakuru rero bagiye nibo bamubonye mu mazi , nyuma y’aho abandi bana bari hafi aho bavugije induru ko mugenzi wabo aguye mu mazi, abo bantu bakuru baje , bagerageza kumukuramo basanga yashizemo umwuka”.

 

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage bahise bahamagara ubuyobozi bujyayo bubakoresha inama, bubabwira ko batemerewe kujyana abana mu mirima y’umuceri cyangwa kubakoresha indi mirimo ivunanye.Ati:”Bitangira ajya kwamurura inyoni muri Weekend , bikarangira akomerejeho ugasanga yaretse ishuri; Rero twabasabye kudakoresha abana ibikorwa nk’ibi byatuma bava mu Ishuri”.

 

Ababyeyi kandi basabwe kwirinda ko abana babo babajya kure  ngo kuko muri iki gihe cy’imvura bakunze guhura n’imivu y’amazi ishobora kubatwara bakahaburira ubuzima.

Advertising

Previous Story

Niwe mukobwa w’umutima pe ! Amashusho y’umukobwa uri guteka akoresheje inkwi yatangaje benshi [ VIDEO]

Next Story

Apotre Yongwe yireguye ! “Nambere y’uko mbasengera bari baziko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka”

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop