Birababaje ! Umsore w’imyaka 36 yishe nyina w’imyaka 68 amuhoye ko yanze kumuha isahani yuzuye ubugari yari yitekeye

27/11/2023 10:16

Umukecuru witwa Magdalene w’imyaka 68 yishwe n’umuhungu we witwa Patrick Irungu w’imyaka 36 y’amavuko amuhoye ko yanze kumuha ubugari yari amaze guteka.

 

Abagize uyu muryango wo muri Kenya, bavuze ko Magdalene Wangechi , yari yateguye ubugari , ndetse n’isosi, gusa ngo umuhungu we akamubwira ko yifuza ko yamuha ubugari bwose yari yateguye ngo aburye.Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Muranga bari batuyemo Commisioner Gitona Murungi , yavuze ko abaturanyi bahise bafata uyu musore ukekwaho ubwicanyi.

Amakuru avuga ko inzego za Police zakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane niba koko uwo musore w’imyaka 36 ari we wish nyina wari ugeze mu myaka mikuru.

 

Umwe mu bagize uyu muryango witwa James Njoroge , yavuze ko uyu musore yafashe umupanga agatema nyina umutwe kugeza amumazemo umwuka.Yagize ati:”Bagize ukutumvikana, noneho ukekwa, afata umuhoro atema nyina kugeza apfuye”.

 

 

Umuyobozi wa Police kandi yavuze ko mu buhamya yahawe , abaturage bumvise urusaku rwinshi mbere y’uko nyakwigendera yicwa.

Ati”Abaturanyi babo , batubwiye ko bumvise urusaku, baza kwihutira kuhagera.Bavuze ko uwahageze mbere yasanze umurambo uryamye hasi n’amaraso uwo musore ahagaze iruhande rwawo”. Murungi .

 

Yakomeje avuga ko abaturage bahise bamufata kugira ngo adatoroka , bahita batabaza inzego z’umutekano.

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Bruce Melodie yageze muri Amerika aho agomba gukorera ibitaramo bikomeye

Next Story

Niwe mukobwa w’umutima pe ! Amashusho y’umukobwa uri guteka akoresheje inkwi yatangaje benshi [ VIDEO]

Latest from HANZE

Go toTop