Advertising

Ninge wishyuraga itike igihe cyose nashakaga guhura n’umukunzi wange

10/09/24 18:1 PM

Twahuriye muri Kaminuza ubwo nge nasozaga nawe agitangira, igihe namusigaga ku ishuri twari twarumvikanye ko umubano wacu utazarangirira aho. Intera ndende izaba iri hagati yacu ntabwo yagombaga kuduca intege.

Twagombaga gukora buri kimwe kugira ngo tugumane, umukobwa akomeza avuga ko yakundaga umuhungu cyane  kuburyo y’umvaga ntacyamwitambika.

Nk’umunyeshuri wabyiyumvisha, nibyo koko abanyeshuri benshi hari ubwo baba bafite amafaranga gusa umuhungu yakundaga ntago yari ameze nkabo.

Ndetse n’umuryango we ntago wari wifashije, ikirenze byose naw ubwe nta amafranga yari afite. Gusa kubera iyi mimerer ntago nigeze muheza ndetse namufashaga uko nabaga nshobojwe kose.

Ngisoza amashuri nihangiye umurimo wicyo naba mpugiyeho mugihe ntegereje akazi, nakoreshaga amafaranga yange nshyigikira ndetse nka nita k’umukunzi wange.

Nyuma yigihe gito Imana yaduciriye inzira nuko mbona akazi muri company ikomeye cyane. Gusa igihe nabonga akazi umukunzi wanjye yarakire kwiga atarasoza,  nuko mwegurira bussines yange nari naratangiye kugira ngo ijye imufasha mugihe atarasoza amashuri. Yari bussines nziza yambwieye ko ahubwo afite indi gahunda.

Nubashye amahitamo ye nuko nange nita kukazi kange gusa sinacitse intege zo kuzajya nishyurqa itike buri uko tugiye guhura. Gusa nabonaga ikintu kiza ari uko yashaka icyo yakora ku giti cye.

Nakomeje kujya nizigama ku ruhande kuko natekerezaga ko bizab byiza ni nshora muri bussines ye namweguriye nakoraga igihe ntari akabonye akazi. Bwa kabiri igihe namuhaga igitekerezo yarongeye arampakanira.

Namusobanuriye ko byose nabikoreraga urukundo rwacu, nifuzaga ko twembi twakora akazi tukajya tubasha kubona amafaranga yo gusohokana ndetse no kuza kundeba bitamugoye. Gusa yansubije ko adashishikajwe n’akazi.

Yaje kumbwira ko yifuzaga kuba umuhinzi, nuko musobanurira ko yabifatanya na bussines nari naramweguriye gusa yakomeje kumpakanira akomeje. Nagerageje kubimwumvisha gusa biza kurangira dutonganye turanashwana.

Yaje gutangira ubuhinzi bwe gusa company yange yaje gukenera abakozi  bashya, naje kubiganizaho umukoresha wange ko mfite umukozi bakoresha antuma diploma ze ndazizana gusa igihe nabimenyesha umuhungu yarabyanze.

Mubajije impamvu yansubije ko yagishije inama mukuru we nuko amubwira ko agomba kwita k’ubuhinzi bwe. Nibyo yagombaga kwitaho ntakuzuyaza. Ntakindi nari gukora naravuze ngo “OK”

Nari  mfite inshingano nyinshi nagomba kwita kubavandimwe bange ndetse na mama wange. Gusa n’uwo mukunzi wange nari nziko nta mafaranga afite nagombaga kuzajya mufasha. Noneho mbaza impamvu naje kwigira inama yo kujya muri telephone ye nsanga hari undi  mukobwa bajyaga bavugana?

Ibyo ntago byambabaje cyane, ahubwo nababaye kurushaho ubwo nabonaga ko yajya amwoherereza amafaranga.

Naje kumubaza ibyuwo mukobwa uba umwaka amafaranga gusa ampakanira yivuye inyuma avua ko ari inshuti  bisanzwe yarari kwifashiriza. Naje kumwizera. Gusa naje kujya mucyekacyeka cyane nk’igihe atambwiraga umusaruro w’ubuhinzi bwe aho wabaga wagiye. Akajya komeza kunsaba itike mugihe ashaka kuza kundeba mugihe nyimwimye ntaze.

Naje kumubwira ko yajya amfasha mugihe ashaka gushyigikira urukundo rwacu, mubwira ngo umutwaro undemere kuri nge. Yanze kunyumva. Birangira avuze ko ahubwo  mwubahuka.

Twakundanye imyaka itandatu gusa nta kintu na kiwe namwatse. Ku ruhande rwe nta mpano nimwe ye nzi. Ninge gusa wamuhaga nkanamufasha. Najyaga njya ku isoko nkamugurira inkweto amakabutura, ndetse n’amashati.

Ese naba nararengeye igihe namubazaga aho ashyira umusaruro  uva mubuhinzi bwe? Naba naramwubahutse koko?

Previous Story

Akamaro k’indimu k’ubuzima bwa muntu

Next Story

Impamvu yatandukanye n’umugore we akarongora umukozi wo murugo rwe

Latest from HANZE

Go toTop