Umukobwa wo muri Nigeria yishushanyijeho ku mpanga izina Paul Kibe , umukunzi we.
Benshi mu bakundana bakomeje kugaragaza urukundo mu buryo budasanzwe aho bishyiraho amazina y’abo bakundana ku mibiri yabo.Zimwe mu nkuru zikunze kugarukwaho cyane ni inkuru cyane cyane ziterwa n’urupfu rw’umwe mu bakundana aho mugenzi we ananirwa kwihangana bigatuma yishyiraho izina rya mugenzi we.
Muri iyi nkuru siko byagenze kuko umukobwa yafashe umwanya akajya gushaka abashushanya ku mubiri nawe bakayimushyiraho.
Ikinyamakuru cyandikira muri Nigeria dukesha iyi nkuru , gitangaza ko , “Umukobwa yagiye gushaka abashushanya kumuburi, yishyiraho izina ry’umusore bakundana Paul Kibe”.Iki kinyamamuru cyakomeje kigira kiti “Uyu musore yashyize hanze aya mashusho nawe avuga ko akunda uyu mukobwa”.
Ese birakwiye ko umwe mu bakundana yishyira izina ry’umukunzi we ku gice cye cy’umubiri aho iryo zina ridashobora gusibika ?. Wowe ubyumva ute ?
AMASHUSHO: Umukobwa yishyizeho izina ry'umukunzi we ku mpanga #PaulKibe pic.twitter.com/eIyg6KQwqK
— UMUNSI.COM (@umunsiofficial) April 18, 2024