Umuhanzi Itahiwacu Bruce [ Bruce Melodie ] , yagaragaje ko hari indi ndirimbo iri kuri Album yifuza gusohora avuga ko ari indirimbo nawe akunda cyane ndetse ikaba ikundwa n’abatari bake.
Yifashishije amashusho ari kuririmba agace gato yashyize hanze arimo kuririmbira umugore we n’abana be bari gucuranga, igahita ifatwa igashyirwa kuri YouTube n’abantu batandukanye nyamara ari agace, Bruce Melodie yatangaje ko nayo iri kuri Album ye muzo azasohora.
Kubera uburyo itazwi , benshi bagiye bayiha amazina atandukanye; Ugenda na Ndabizi.Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Bruce Melodie yagize ati:”Ntagonzi ukuntu niyumva iyo numvise iyi ndirimbo. Iyi ni imwe mu ndirimbo ziri kuri album yanjye igiye gusohoka 📖”.
Uyu muhanzi yakirijwe ibitekerezo by’abamukunda bishimira iyi ndirimbo. Uwitwa Mwene Munana yagize ati:”Aka gace nari narakumvise Igice ndayishaka yose ndayibura ariko gira vuba uyiduhe Kabisa”.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no ku ruhando rwa Afurika.Bruce Melodie yashyizwe ku rutonde rw’Abahanzi bazajya mu iserukiramuco rya One Africa Music mu gihugu cya Sweden.
Ntagonzi ukuntu niyumva iyo numvise iyindirimbo
İyi ni imwe mundirimbo ziri kuri album yanjye igiye gusohoka 📖 pic.twitter.com/4IsnbZ3xo4
— Bruce Melodie (@BruceMelodie) April 17, 2024