Mu birori byabereye mu gihugu cya Australia byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 42 ya Priyanka Chopra, umugabo we Nick Jonas yamutunguje impano idasanzwe.
Priyanka Chopra uri gufata amashusho ya filime ye nshya yise ‘The Bluff in Australia’ anyuze kuri konte ye ya Instagram, yashimiye umugabo watumye byose bigerwaho.
Chopra yagaragaje ko Jonas n’ubwo atarahari, yatumije imodoka yuzuye ibiryo ,ikava mu gihugu cy’Ubuhinde ikagera muri Australia kugira ngo abakinnyi n’abandi bazagaragara muri The Bluff In Australia baryoherwe n’ibyo birori.
Priyanka Chopra yagize ati:”Ndashimira cyane umugabo wanjye udasanzwe watumye bigenda neza kabone n’ubwo yari adahari”.
Filime ya Priyanka Chopra yitezweho kwamamara cyane iri gukorwa na The Ruso bamamaye muri Marvel Films , ikayoborwa n’uwayoboye Captain America , Avengers, Infinity War na Endgame.