Kenshi abasore benshi bifuza gukundwa cyane n’abakobwa.
Dore ibintu bishobora gutuma abakobwa bagusarira cyane:
Mugihe uri kuganira n’umukobwa murebe mu maso
Abakobwa benshi bakunda abasore batagira isoni, wa musore wigirira ikizere wawundi nawe yakishimira guhorana nawe.
Irinde umubyibuho ukabije
Buriya kugira umubiri wuzuye ukomeye usibye kuba Ari byiza ku buzima bwawe, burya abakobwa benshi bakunda Umusore utabyimbagatanye cyane.
Ambara imyambaro ijyanye ningano yawe
Harubwo Umusore aba arimuto akambara utwenda duto cyane buryo si byiza cyangwa Umusore Ari munini nawe akambara utwenda duko, abakobwa benshi bakunda abasore bambara imyenda ubonako ibabereye Niba uri munini ambara imyenda itari mito cyane ariko itari minini cyane yayindi ubonako yakuremewe niyo ukwiye kwambara.
Mbese ita ku byo wambara.
Mara agahe wita ku buzima bwawe
Niba ushaka ko ukundwa cyane, ita ku buzima bwawe ukore siporo burya abakobwa ntibakunda abasore babanebwe.
Shora amafaranga menshi mu kwita ku mibavu witera
Burya iyo uhumura neza ukurura abantu benshi. Abakobwa benshi bakunda abasore bahumura neza cyane.
Ita ku nkweto ndetse nuko wiyogoshesha
Abasore benshi ntibazi ko buryo uko ugaragara byatuma ukundwa. Ita ku myambarire yawe inkweto ndetse nuko wiyogoshesha kuko abako benshi bita kuribyo bintu.
Irinde ubuhehesi
Iyo uri Umusore ukaba ushaka gukundwa cyane burya uzirinde ikintu cyo guheheta kuko abakobwa benshi Banga abasore bagira ubuhehesi.
Source: your tango