Isukari mu maraso kumenya ibipimo byayo ni ingenzi cyane ku buzima no ku barwayi ba diyabete, kuko intego nyamukuru aba ari ugushyira urugero rukwiye rw’isukari igomba gutembera mu maraso ku murongo.
Isukari izwi cyane mu mubiri ni glucose, iyi ni nayo umubiri ukoresha cyane, ituruka mubyo turya by’ibinyamafufu. Hari andi masukari turya, urugero ni nka fructose; iyi sukari ituruka mu mbuto cg lactose ituruka mu mata, izi zose iyo zigeze mu mubiri zihindurwamo glucose umubiri witabaza nk’ingufu. Ibi sibyo byonyine bitanga isukari, kuko umubiri ufite ubushobozi bwo kuvanamo ibinyampeke (nk’umuceri, ibigori n’ibindi) isukari umubiri ushobora kwifashisha.
Ni ibihe bipimo by’isukari mu maraso byemewe?
Isukari yo mu maraso (cg blood glucose), byose ni kimwe bivuga ikintu kimwe, bayipima mu buryo 2;
Muri Amerika iyi sukari ipimwa ku gipimo cya miligarama kuri desilitiro y’amaraso (mg/dl)
Naho mu Bwongereza na Canada, bagakoresha milimole kuri litiro y’amaraso (mmol/L).
Ukoresheje mmol/L ushobora kubona mg/dl; aha ufata ibipimo biri muri mmol/L ugakuba 18 ukaba ubonye ingano y’isukari mu maraso muri mg/dl.
Urugero: Niba ukoresheje imashini zipima isukari mu maraso ukabona ingano ari 5.3 mmol/L urakuba 18 ubone 95.4mg/dl
5.3 mmol/L x 18 = 95.4 mg/dl
Ni uruhe rugero rukwiye rw’isukari mu maraso?
Ingano y’isukari itembera mu maraso (blood glucose) irahinduka ku munsi bitewe n’ibyo wariye nibyo wakoze ndetse nuko umerewe.
Umuntu utarwaye diyabete; mu gihe utararya ariko wicaye (nu kuvuga utaryamye) igipimo kigomba kuba munsi y’100mg/dl (cg 5.5 mmol/L).
Mbere yo kurya igomba kuba ari hagati ya 70-99 mg/dl (3.9-5.5 mmol/L)
Naho nyuma yo kurya byibuze amasaha 2 igomba kuba munsi y’140 mg/dl (7.7 mmol/L)
Naho ku muntu urwaye diyabete, abaganga bakugira inama yo kugira ibipimo by’isukari mu maraso ku buryo bukurikira:
- Mbere yo kurya ni hagati ya 80-130 mg/dl
- Nyuma yo kurya isukari igomba kuba munsi y’180 mg/dl
Nubwo ubu buryo aribwo bumenyerewe cyane ariko hari n’ubundi bukoreshwa kwa muganga mu kumenya ingano y’isukari mu maraso, bwitwa hemoglobin A1c cg HbA1c. Ubu buryo bukoreshwa muri za laboratwari zipima, bwo buza ari ikigereranyo (%). Ku muntu muzima utarwaye diyabete agomba kuba ari munsi ya 5.7%, naho ibipimo ku murwayi wa diyabete bikaba byiza bitarengeje 7%.
Abatarwaye diyabete, umusemburo wa insuline uba ushinzwe guhoza isukari mu maraso ku gipimo gikwiye. Naho ku barwayi ba diyabete kuko imikorere ya insuline iba yarangiritse, hitabazwa indi miti itandukanye harimo no guterwa uyu musemburo
Ibipimo by’isukari mu maraso
Mbere yo kurya
- Ku bantu batarwaye diyabete ni; 3.9-5.5 mmol/L (70-99 mg/dl)
- Ku barwayi ba diyabete; 4.5-7.2 mmol/L (80-130 mg/dl)
Amasaha 2 nyuma yo kurya
- Ku bantu batarwaye diyabete; igomba kuba munsi ya 7.8 mmol/L (140 mg/dl)
- Ku barwayi ba diyabete; igomba kuba munsi y’10 mmol/L (180 mg/dl)
HbA1c
- Ku bantu batarwaye diyabete; hasi ya 5.7%
- Ku barwayi ba diyabete; 7.0% bikaba byiza igiye hasi yaho
Ushobora kwipima ubwawe?
Yego rwose, kwipima ubwawe birashoboka utiriwe ujya kwa muganga, ni imashini yagenewe gupima urugero rw’isukari ufite mu maraso, iboneka muri za farumasi zitandukanye, ushobora kuyigurira.
Uburyo ikora wijomba agashinge gato (birababaza gahoro, ariko hari n’abatabyumva), hanyuma hakaza uturaso duke winjiza muri ka kamashini ukoresheje akandi gakoresho (strips) hanyuma nyuma y’amasegonda macye ibipimo ukaba wabyirebera ubwawe.
Umwanditsi:BONHEUR Yves