Ni ubwambere ahageze ! The Ben yagize icyo avuga kuri Lino G , Big Fizzo na Sat B bazafatanya mu gitaramo azakorera i Burundi

28/09/2023 09:46

Umuhanzi Nyarwanda The Ben, yagize icyo avuga  ku bahanzi bazafatanya nawe mu gitaramo mbaturamugabo azakorera kuri Jardin Park.

 

 

Ubwo Mugisha Benjamin yaganiraga n’itangazamakuru yagaragaje ko yiteguye neza ndetse avuga ko yishimiye cyane uburyo yakiranwe urugwiro n’abaturage bo muri iki gihugu.The Ben nawe yaberetse ko abishimiye abahereza amafaranga ubwo yari ahagaze mu modoka ifunguka hejuru.

 

 

The Ben yagize ati:”Murakoze cyane kunyakira, urugendo rwanjye rwari rugufi kandi rwiza  kuko narinziko ngiye gusanga imfura mu kindi gihugu cy’abaturanyi , ndishimye cyane kubandi hano.Ikintu cyantangaje cyane ni urugwiro nakiranwe n’urukundo rwari ruri hejuru cyane kandi ndanezerewe”.

 

 

Agaruka kubarimo Lino G , Sat B na Big Fizzo, yagize ati:”Nditeguye cyane kuruhande rwanjye , ariko nanone ndanezerewe kuba ngiye guhura na Big Furious [Big Fizzo], ni umwe mu bantu banteye imbaraga cyane muri muzika yanyjye , ndi inshuti cyane n’umuhanzi Sat B umwe mu bahanzi beza bafite immpano.Umuhanzi Lino G we namumenye kubera iki gitaramo kandi nabaye umufana we ukomeye , rero nishimiye ibi tugiye gukora”.

 

 

Ubwo yabazwa ku mpamvu yahisemo gukorana n’abacuranzi bo mu Burundi yagize ati:”Nagize igitekerezo nyuma , njye naricaye ndatekereza , ndavuga nti, ko nakuze nkunda umuziki w’Abarundi cyane , kuki najyayo nkajyana Band kandi nabo bayifite ndetse bari no mubatumye dukunda umuziki.Ubwo rero nakoranye n’umuntu umwe wahano , mubaza aho nakorana nabo ambwira benshi ariko njye nkunda Engo Band turavugana ndabakunda kandi tugiye kubikora”.

 

 

The Ben yemeje ko aribwo bwambere yagera mu Burundi ariko avuga ko kugeza yiteguye neza ngo na cyane ko aho agiye hose ahasanga Abarundi.The Ben kandi yashimiye Bright wamutumiye mu gitaramo mu Burundi , avuga ko afite intego nziza z’ejo hazaza.

https://www.youtube.com/watch?v=xK8m8FT6af0

Advertising

Previous Story

Uwizeyimana Judithe wahoze ri umugore wa Safi Madiba bagahana gatanya atwite inda y’imvutsi yatewe n’umuzungu

Next Story

Umugabo wafashe kungufu imbwa 42 akanazica yatawe muri yombi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop