Advertising

Ni ubwa mbere bibaye! Abana bato 8 bigiye i Dubai gukoresha robo

04/11/23 13:1 PM

 

Nk’uko tubikesha ‘teradignews.rw’, abana 8 biga muri Wisdom School, ishuli riherereye mu Karere ka Musanze, basesekaye mu Rwanda bavuye guhugurirwa gukoresha imashini zikora nk’abantu zizwi nka irobo (robots) mu ndimu z’amahanga bavuga ko bungukiye byinshi batari bazi mu bumenyi bahawe kuburyo hari ikintu kinini byongeye ku bumenyi bw’ikoranabuhanga bari basanzwe bahabwa n’iri shuli.

Isimbi Answer, umunyeshuli w’imyaka 11 wiga mu mwaka wa Gatunu w’amashuri abanza muri Wisdom Shool, ni umwe muri aba bana 8 bavuye guhugurirwa uko izo mashini zikorwa nuko zikoreshwa, ubwo yururukaga indenge yavuze ko afite impamba avanyeyo. Avuga kandi ko yatunguwe no kumenya imikorere y’izi mashini ndetse akanahamya ko agiye guharanira gushyira mu bikorwa Ibyo yazimenyeho.

Yagize ati’”Mbere nagiraga ngo Irobo(Robot) Wenda ni umuntu wihishemo cyangwa ibindi ariko Irobo ushyiramo Ibyo ushaka byose, igakora uko uyitegetse, nayibonaga nkabona ari ikintu kiraho ariko ubungubu niyongete ubumenyi, wayikora bwatwigishije uko bayikora,uko wayigenzura mbese nanjye nahakuye igitekerezo cyo kuba nakora Irobo yanjye bwite”.

NTEZIYAREMYE Aime Justin umubyeyi utuye mu murenge wa Musanze, mu karere ka Musanze, avuga ko bafatanya n’ishuli  mu gutegurira abana b’abo ingendo zigana I ahangayikishijwe ngo cyane ko ubwenge burahurwa.

Ati’” Tubyemeranya n’ishuri ubwo tugategura uburyo abana bagenda. Bajya bavuga ngo ubwenge burarahurwa, u Rwanda ruracyari mu nzira y’amajyambere murabizi, buriya ibihugu by’Abarabu byamaze gutera imbere muri Technology, niyo mpamvu umwana wiga mu mwaka runaka hano, niba agiye muri Dubai abona ibintu byinshi bitandukanye byiyongera ku byo yari asanzwe azi”.

NDUWAYESU Elie umuyobozi mukuru wa Wisdom School mu Rwanda avuga ko uru rugendo bavuyemo rwari rugamije gukangura abana ku kigero cyumuvuduko isi iriho mu ikoranabuhanga,kugira ngo bamenye uko amarobo akorwa n’uko akoreshwa.

Ati’”Urugendo rwa Wisdom School i Dubai kuva tariki 26-30 Werurwe 2023, abana bari bagiye gusobanukirwa, Twari tugiye mu mahugurwa yo gusobanukirwa neza uburyo bwo gukora Robot na Drone, kumenya uburyo bikorwa ariko no kumenya uburyo ubikoresha, kuko bisaba gukoresha ubwenge kugira ngo umenye uburyo bishobora gukora, abana twajyanye bashobore guhumuka bamenya aho Isi igeze”.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze Nzigira Fideli, avuga ko uku gufasha abana gutyaza ubwenge mu bihugu by’amahanga, impinduka z’abyo zivugira.

Yagize ati’:”Kuba tugira abafatanyabikorwa bitabira iyo gahunda yo gutuma abana bafunguka mu mutwe,mu bwenge no mu mitekerereze hari ikintu bihindura ku mikorere y’amashuri ndetse n’imikorere y’abana”.

Aba banyeshuri nyuma yo kuva muri Unique World Robots ikigo bahugurirwaga mo babanje kwakirwa na Edward Bizumuremyi, uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu gihugu cya Dubai, nawe abasaba gukunda ibyo biga kuko ibyo bikenewe mu cyerekezo cy’Isi 2050.

Abahanga mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga, bagaragaza ko nyuma ya 2030, ku Isi hari imirimo irenga miliyoni 28, abayikora bazabura akazi k’abo kubera ko izaba ikorwa nimashini zikora nk’abantu ‘robots’, ibishimangira ko aho Isi igana abazaba bafite imirimo bazaba biganjemo abize ikoranabuhanga  ku rwego ruhambaye.

 

Source: teradignews.rw

Previous Story

Shaddyboo ngo yababariye bose kandi na we yasabye imbabazi 

Next Story

Uko abanyabwenge bafite ibyago byo kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe n’agahinda gakabije

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop