Turi mu kinyejana cyiganjemo iterambere rikataje kandi mungeri zose. Ubu hari imico imwe ni mwe ya kera ijyenda yibagirana kuburyo hari n’ubwo izazima burundu.
Urugero kera kuryamana kwabaga hagati y’abashakanye kuburyo iyo inkuru yamenyekanaga ko umukobwa n’umuhungu baryamanye ,umuhungu agata ubumanzi ,umukobwa agata ubusugi, rubanda rwabifataga nk’ishyano ryagwiririye ako gace ,cyangwa amahano atabaho yakozwe n’iyo ngimbi n’umwangavu.
Ubu rero suko ,Umukinnyikazi wa Filime nyarwanda Nana Dilla ubwo yabajijwe ingaruka abana babakobwa bahura nazo iyo bashatse kwinjira mu mwuga wo gukina filime ,yagize ati; kwinjira muri senema mu Rwanda biragora kuko uhura n’abagusaba ko muryamana ngo ubona kwemererwa gukina muri iyo filime.Iyo wanze barakureka” .Umunyamakuru amubaza niba atakwemera ko baryamana na cyane ko hari n’abavuga ko n’ubundi baba bahaye abakunzi babo ubwo rero ko atari ikibazo guha umuntu uri buguhe akazi.
Nana Dolla ati; aho guha umuntu nka ruswa yo kwinjira muri filime naha umukunzi wange kuko mba mwiyumvamo. Kuko iyo uhaye umwe ngo agushyire muri Filme barakubonerana bakamenya ko uri sesa bayore.
Ubwo batangira kuguhanahana bikarangira batanagufashije. ariko Guha cher niba nabyo uba uri mukuru. Aho guha abahisi n’abagenzi ngo bagushyire muri Filime bikarangira baguhaze bakakureka ,wajya uha cher wawe cyane ko we uba umwiyumvamo”.
Birahwihwiswa ko Abana babakobwa bagorwa no kumurika impano yabo kuko ababa bagomba kuyiteza imbere babasaba kuryamana babyanga bakabashinja kutagira ubumenyi cyangwa ngo ntibafite impano idasanzwe.
Mu Rwanda amategeko ahana uwatanze n’uwakiriye ruswa arasobanutse. icyakora iyo bigeze kuri ruswa ishingiye kugitsina hari ubwo ushiduka wanakatiwe igifungo kitari munsi y’imyaka 15.Nana Dolla asoza agira abana babakobwa kutaba agatebo ngo bayore ivu.
IG:Shalomi.Rwanda