food high in protein,protein sources

Ngaya amafunguro wafata ugatandukana no kurangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro

02/06/2023 14:04

Gutera akabariro ni igikorwa gisaba kugitegura gusa hari benshi kijya gikoza isoni mu gihe barangije (gusohora) aribwo bagitangira igikorwa nyirizina ibi bikaba bigira ingaruka mbi zirimo no kutanyurwa n’igikorwa hagati yabari kugikora.

 

Byoseonline.rw yagerageje kubakusanyiriza bimwe mu biribwa ushobora gufata bifasha umugabo ufite ikibazo cyo kurangiza vuba mu gihe atera akabariro nkuko lifestyle ibivuga.

  1. Umuneke

Umuneke ni urubuto rukunze kugira uburyohe bwinshi kandi rukunze kuribwa n’abantu benshi akenshi bakunze kurufata bamaze gufata amfunguro ubusanzwe umuneke wifitemo vitamin B iyi ifasha mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kuko umuneke ushobora kongerera igitsina cy’umugabo umurego bityo bikamufasha gutera akabariro igihe kirekire kandi neza.

  1. Avoka

Avoka nayo ni urubuto rwiza kuko ifasha kongera umusemburo wa testerone na potassium mu mubiri bityo bikaba byagufasha mu gutera akabariro.

  1. Inzuzi

Inzuzi zikomoka ku bihaza nazo ni ingirakamaro mu kongera ingufu z’igitsina cy’umugabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kuko zikungahaye ku musemburo wa phytesterals ufasha testerone ibi bishinzwe mu ikorwa rya masohoro bityo bikagufasha gutera akabariro sibyo kuko inzunzi ni ingirakamaro mu korohereza itembera ry’amaraso mu bice by’umubiri.

  1. Tungurusumu

Tungurusumu ikunzwe gukoresha mu kwirinda indwara zitandukanye ikindi ifite akamaro gakomeye mu ikorwa ry’amasohoro kuko yifitemo allicin iyifasha mu itembera ry’amaraso mu myanya myibarukiro bityo bigatuma habaho ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

  1. Amagi

Amagi yifitemo vitamin B6 ifasha imisemburo gukora neza bityo bikaba byagutera ubushake bwo gutera akabariro .

Nkuko byagaragajwe n’imbuga zigiye zitandukanye zavuze kuri iyi ngingo y’ibiribwa byafasha umugabo kongera imbaraga mu gihe cyakabariro hari ibiribwa byinshi bitandukanye bishobora kugufasha mu kongera igihe umara ukora imibonano mpuzabitsina gusa usanga izikungahaye kuri ubwo budahangarwa arizo twavuze haruguru.

Advertising

Previous Story

“Ni uburenganzira bw’umukobwa guha cher we gusa aho guha abahisi n’abagenzi” ! Umukinnyikazi wa Filime Nana Dolla yakuyeho urwitwazo rw’abakobwa abasaba kujya bihera abo bakundana

Next Story

“Sinshaka umugabo w’undi mugore nshaka umugabo wanjye uzanyitaho akita kubyo nkora “ ! Ruth Eze yagaragaje ko atifuza kujya aca inyuma abagore b’abandi yitwaje ubwiza n’ikimero bye

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya inanasi

Inanasi ni urubuto ruzwi cyane ku isi yose kubera uburyohe bwayo ndetse n’akamaro k’ubuzima ifite. Uru rubuto rukomoka mu muryango w’ibinyomoro (Bromeliaceae) kandi rwamenyekanye

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop