Ni nyina w’amadayimoni yose akaba umugore wa Satani ! Byinshi wamenye kuri Lilith umugore bivugwa ko ariwe wabanye na Adamu mbere ya Eva

04/12/2023 08:10

Akenshi usanga hari inyandiko nyinshi zivuga ko Adam uvugwa muri Bibiliya ashobora kuba yaragize umugore wa mbere utari Eva. Ese koko nibyo ? Ese uwo mugore uvugwa ni muntu ki ? Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru acukumbuye , icyakora ntago twakoze iyi nkuru mu guhungabanya cyangwa kunyomoza ukwemera ku wariwe wese, ahubwo iyo nkuru yakozwe kugira ngo tumenye, tugire amakuru macye kuri ibyo bivugwa.Ufite igitekerezo wakidusangiza.

 

 

Nk’uko inkuru zibivuga, zigaragaza ko Lilith ari umugore wa mbere wa Adam, ndetse bivugwa ko yaremwe mu butaka bumwe nk’ubwo Adam yaremwe mo. Ndetse ngo Lilith yashatse kugira ububasha bungaka n’ubwo Adam yari afite ndetse yanga kujya amupfukamira cyangwa ngo ajy hasi mu gihe cyo gutera akabariro kuko yumvaga we na Adam bafite uburenganzira bungana, aribyo byatumye uyu mugore ahunga akava muri Edeni aho we na Adam babaga.

 

Inyandiko dukesha ikinyamakuru www2.kenyon.edu, cyibanda cyane ku nkuru z’Iyobokamana , imbaraga n’ibindi, igaragaza ko uyu mugore yabanye na Adamu mbere ndetse ngo bakabana nk’umugore n’umugabo ariko akajya yanga kuba umugore nk’uko byari bigenwe.

 

Uku kwanga kuba umugore byatumye ahitamo kuva muri Edeni ajya kuba mu buvumo wenyine aho yatangiye kujya akorana n’imyuka.

 

 

Ubwo Adam ngo yabwiraga Imana ko Lilith yigumuye, Imana yohereje abamalayka batatu aribo Senor, Sensenoi na Sammangelof ngo baze bagarure Lilith asange umugabo we Adam ariko uyu mugore Lilith arabyanga yanga kugaruka. Nuko abamalayika babwiraga uyu mugore Lilith ko abana be 100 bazajya bapfa  umunsi ku munsi kubwo kuba yasuzugiye Imana.

 

 

Uyu mugore Lilith kubera ko yari yaranze kubaha uyu Adam ndetse yarabahunze aho bari bemerewe kuba, byatumye Imana iremera Adam umugore uzamwubaha ndetse bakabana uko babishaka, cyane ko uwo mugore we yubahiriza icyo kubaha umugabo we. Uwo mugore wa kabiri wa Adam muri iyi nyandiko bivugwa ari we Eva twese tuzi.

 

 

Ubwo uyu mugore yagarukaga muri Edeni yasanze uwahoze ari umugabo we Adam afite undi mugore ariwe Eva. Mu kwihorera ngo uyu mugore Lilith yaryamanye na Adam asinziriye maze amwiba imbuto, mbese yatwaye intanga z’uyu mugabo Adam.

 

 

Lilith yabyaje ikitwa ama dayimoni y’abana nko kwihorera ko abana be bari barishwe n’abamalayika 3 nk’uko twabigarutseho haraguru. Bivugwa ko kandi ku bagabo igikorwa cyo ‘kwiroteraho no kwikinisha kubantu’ byose bituruka kuri Lilith ibyo yakoreye Adam asinziriye. Bivugwa ko uyu mugore yakomeje kubyara andi ma dayimoni biturutse mu kwiroteraho kw’abagabo.

 

 

Bamwe bizera ndetse bakemera ko iyo nkuru y’uyu mugore Lilith ishobora kuba yarakuwe muri Bibiliya, icyakora iyo urebye muri Bibiliya mu Ntangiriro nta nkuru nimwe uvugwa kuri uyu mugore wa mbere wa Adam. Bivugwa ko Lilith avugwa muri Bibiliya muri Isaiah 34,35 ariko ntibavuga ko ari Lilith ahubwo bivugwa nk’ibinyoni by’ijoro, igihunyira. Iyi nkuru ya Lilith yatangiye kwamamara hagati mu kinyejana cya 8 ndetse 10.

 

 

Nk’uko tubibona mu ntangiriro, nta hantu na hamwe iyi nkuru ya Lilith ivugwa, n’ubwo bamwe bemeza ko iyi nkuru yakuwe muri Bibiliya ariko ibyo ntawubyemeza cyangwa ngo abigaragaze. Icyo tuzi neza ni uko amagambo y’Imana yose ari ayanyayo ndetse nta nicyahindura ijambo ryayo.

 

Iyo wanditse iri zina muri ‘Google’ bakwereka amashusho y’abagore bitwaye nk’amazimu , mu mashusho bigaragara ko amaze imyaka myinshi , wafungura Wikipedia , bakakubwira ko uyu mugore afatwa nk’inkuru mpimbano zabayeho mu nyigisho z’iyobokamana muri Mesopotamia [ Asia y’Iburengerazuba].

 

Ibyo kuba yarabaye umugore wa mbere wa Adamu ni inkuru twasanze mu kinyamakuru Kenyon.edu , Google.com, n’ahandi hatandukanye kuri Murandasi.Ibi ni ibivugwa kuko bitari mu ijambo ry’Imana cyangwa ibindi bitabo by’Abizera Imana bigendanye n’uko ijambo ry’Imana ryanditse.

Inkuru yandikiwe kwagura ubumenyi. Niba hari ubundi bumenyi uzi kuri Lilith, twandikire kuri watsapp.

 

 

 

 

 

Source: Wikipedia

 

Advertising

Previous Story

Rubavu: Umuturage ukekwaho amarozi yicishijwe amabuye ! 5 mu bakekwaho kumwica bafunzwe – VIDEO

Next Story

Dj Dizzo yasabye amasengesho ashimira buri wese ukomeje kumuba hafi mu burwayi bwe bumurembeje – AMAFOTO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop