Dj Dizzo yasabye amasengesho ashimira buri wese ukomeje kumuba hafi mu burwayi bwe bumurembeje – AMAFOTO

04/12/2023 09:05

Dj Dizzo akomeje gusaba amasengesho ku bantu batandukanye avuga ko arembejwe n’uburwayi bwe.

 

Mutambuka Derrick uzwi nka Dj Dizzo anyuze kuri Twitter [X] ye yashimiye buri wese urimo kumwitaho, akamusengera ndetse n’abari kumusura.Uyu musore ufite uburwayi bukomeye , yagaragaje ko icyo akeneye kuri ubu ari amasengesho cyane.

 

Mu magambo ye Derrick yagize ati:”Ndadashaka gushimira buri umwe wese urimo kunyitaho, kunsengera, kunsura no kunyifuriza gukira.Nukuri icyo nabasaba ubu ni amasengesho yanyukuko nta kintu kiruta amasengesho no kumenya ko ufite abantu iruhande rwawe mu bihe bikomeye nk’ibi”.

Nyuma yo kwandika aya magambo yaherekeresheje amafoto y’abantu bamugezeho aho arwariye , benshi bagaragaje ko bamwifurije gukira no kugira ubuzima bwiza.Uwitwa Ingabire Egidie Bibio yagize ati:

”Impore Dizzo, Imana iguhe imbaraga inakorohereze irabishoboye, no kugukiza irabishoboye🙏🏾 Take heart brother 🙏🏾”.

Advertising

Previous Story

Ni nyina w’amadayimoni yose akaba umugore wa Satani ! Byinshi wamenye kuri Lilith umugore bivugwa ko ariwe wabanye na Adamu mbere ya Eva

Next Story

Umunyamakuru Tracy Agasaro n’umugabo we Rene Patrick barishimira imyaka ibiri bamaze mu rukundo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop