Rubavu: Umuturage ukekwaho amarozi yicishijwe amabuye ! 5 mu bakekwaho kumwica bafunzwe – VIDEO

03/12/2023 18:26

Police y’u Rwanda yemeye ko yafunze abaturage 5 bakekwaho kwica umuturage mugenzi wabo ukekwaho amarozi bamuteye amabuye.

 

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Rwandanews24 dukesha iyi nkuru, ibi byabereye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Makurizo , Umudugudu wa Makurizo ho mu Karere ka Rubavu mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023.

https://www.youtube.com/watch?v=ej41wamqqwQ

 

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba Bwana SP. Karekezi Twizere Bonavature , yahamirije Rwandanews24 ko aya makuru ari ukuri.Yagize ati:”Nibyo koko uwo mukecuru yishwe n’abaturage bavuga ko aroga, abagera kuri 5 batawe muri yombi , RIB ikaba iri gukora iperereza”.

 

Karekezi, yaboneye gukangurira abaturage ko kizira , kikaziririza kwihanira mu buryo bwose byabayemo, haba uko kuvuga ko uwo muntu aroga, dukwiye gutanga amakuru uwo muntu agakurikiranwa mu rwego rwo gukumira no kuburizamo ibyo byose bishobora kuvutsa umuntu uwari we wese ubuzima.

 

Yakomeje avuga ko uwaba yabikoze bitamukuraho icyaha cyo kuba yishe umuntu, ko abaturage bakwiye kubyirinda.Amakuru avuga ko uwishwe yitwa Mukarukundo Elina w’imyaka 55 washinjwaga kuroga abana 2 bo murugo rumwe bagapfa.Abashinjwaho kubikora bahise bafungwa.

https://www.youtube.com/watch?v=ej41wamqqwQ

Abaturage bo muri aka gace bo bagaragaza uburakare m bavuga ko nyakwigendera yaroze abo kwa Hakizimana nk’uko byemezwa n’umuturage waganiriye na Rwandanews24.

 

Advertising

Previous Story

Mbere yo kuvumburwa hakoreshwaga iki ! Sobanukirwa inkomoko y’agakingirizo kuri ubu gatabara ubuzima bw’amagana y’abantu

Next Story

Ni nyina w’amadayimoni yose akaba umugore wa Satani ! Byinshi wamenye kuri Lilith umugore bivugwa ko ariwe wabanye na Adamu mbere ya Eva

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop