Ni nk’Akamalayika ! Dore amafoto agaragaza ubuhanga bw’umwana ukiri muto uhogoza benshi kumuhanda bagakora mu mufuka kubera impano ye go gucuranga

04/10/2023 00:11

Karolina Pretsenko ni umwana w’umukobwa wo mu gihugu cya Ukraine avuka kuya 3 Ukwakira mu mwaka wa 2008.Uyu mwana w’umukobwa wujuje imyaka 15 amaze kugera kuri byinshi birimo no kuba ari umwe mu bahagarika imbaga kumuhanda agacuranga.

 

 

Ababyeyi ba Pretsenko ni abahanga mu gucuranga gitari ndetse na Piano.Ubwo yari akiri umwana , bavuye muri Ukraine muri 2015 bimukira muri Amerika afite imyaka 6 gusa y’amavuko, ubwo bari bageze muri iki Gihugu Karolina yatangiye kwiga gucuranga Violin ahabwa amasomo ahagije.

 

 

 

Mu gihe kitarenze imyaka 2 gusa, uyu mwana yari amaze kugira abamukurikira barenga Miliyoni 5 kumbuga nkoranyambaga ze bari biganje mu bihugu 50, maze kuva mu mwaka wa 2017 atangira gutaramir kumuhanda ahereye aho bari batuye muri Santa Monica , CA.

 

Kuri uyu ubu uyu mwana w’umukobwa yujuje imyaka 15 y’amavuko ndetse yatanze amashimwe kuri buri umwe ukomeje kugira uruhare muri muzika ye .Anyuze kuri konti ye ya Twitter yagize ati:”Uyu munsi ni isabukuru yanjye y’amavuko.Ntabwo nabona uko nshimir ibintu byose Imana yankoreye.Abantu bose Imana yashyize mu buzima bwanjye ni umugisha kuri njye.Ndumva mfite imbaraga zo gukomeza kumurikira Isi.

 

 

 

Ndashimira mama wanjye, papa wanjye , Nicholas na Leon kubwo gukomeza kumba hafi mugatuma numva ko nkunzwe.Ndabashimiye namwe bafana banjye mukomeza kumba hafi tukanyurana muri buri rugendo nkoze,ndabakunda kandi ndabashimiye cyane. Isabukuru nziza y’imyaka 15”.

Advertising

Previous Story

Nkore iki ? : Umukobwa namwirutseho imyaka ibiri musaba urukundo akarunyima none yarunyemereye namaze kubona undi

Next Story

Ikipe ya Inter Miami yiyemeje kuzafasha Lionel Messi gusezera kubafana ba Fc Barcelona yahozemo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop