Nkore iki ? : Umukobwa namwirutseho imyaka ibiri musaba urukundo akarunyima none yarunyemereye namaze kubona undi

03/10/2023 22:24

Umusore yagishije inama nyuma yo gukunda umukobwa cyane ariko we akamwanga gusa ngo akaza kumukunda nawe atagihari.Uyu musore yashobewe , mu mugire inama.

 

 

Ni urw’abasore bose, aho umusore ashobora kwingingira urukundo umukobwa , imyaka igashira n’indi igataha ariko bikanga ntaruhabwe.Uyu musore wamaze igihe kingana n’imyaka ibiri (2), yereka umukobwa ko amukunda , akanga kumugira inshuti idasanzwe nk’uko we yabimusabaga ariko we bikanga, nyuma yaje ku rwemererwa nawe, nyamara we, yaramaze kubona undi, ibintu byababaje cyane uwo musore wibaza niba yareka uwo yari amaze kubona cyangwa niba yareka uwo yirutseho imyaka 2.

 

 

 

Yagize ati:”Muraho neza, mfite ikibazo  nanjye.Mukuri namaze imyaka igera kuri 2 ntereta umukobwa twari duturanye na cyane ko twari tuziranye kuva na mbere ariko anyereka ko atankeneye ndetse ko ntari ku rwego rwe.Ntacyo ntakoze kugira ngo mwegukane, ariko umukobwa yambereye ibamba, bigeze aho ndamureka, nsanumuhaye umwanya ngo nawe yitekerezeho na cyane ko nabonaga afite abandi yishingikirije gusa njye mbibona ko ankeneye.

 

 

Nyuma y’iminsi 5 muhaye agahenge , yamapaye ubutumwa bunsaba ko duhura , ambwira ko ankeneye cyane.Nanze kumusuzugura, turahura, arangije arambwira ngo yemeye urukundo rwanjye, kandi we ngo arifuza ko urukundo rwacu , duhita turushyira hanze.

 

 

Narishimye, ariko nzakwibuka ko hari undi mukobwa narimaze gukunda kandi we yarambwiye ko nawe ankunda.Nabuze amahitamo, ese uyu mukobwa namugira gute ? Uwo narimbonye nawe ni mwiza ndetse namukundiye ko ari umuhanga utajya uhubuka.Mungire inama y’icyo nakora”.

Nawe niba ufite icyo ushaka kugisha inama twandikire

Advertising

Previous Story

Byirinde ! Dore ibintu abagabo banga urunuka ariko bigakunda gukorwa cyane n’abakobwa benshi iyo barimo gutera akabariro

Next Story

Ni nk’Akamalayika ! Dore amafoto agaragaza ubuhanga bw’umwana ukiri muto uhogoza benshi kumuhanda bagakora mu mufuka kubera impano ye go gucuranga

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop