Advertising

Ni nka Romeo na Julliette ! Ibyo wamenya ku rukundo rwa Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda na Miss Elisa Iradukunda wamubaye hafi kugeza avuye muri gereza

08/29/23 19:1 PM

N’ubwo habura iminsi mike , aba bombi bagakora ubukwe.Abantu bagiye bafatira urugero rwiza ku mugore wa Prince Kid Elisa Iradukunda kubera uburyo yabaye hafi umugabo haba mu bihe bigoye ndetse no mu bihe biruhanye.Uyu mukobwa yagiye afatwa nka Julliette ndetse na Prince Kid afatwa nka Romeo.

 

 

Mu bihe byambere ubwo Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince agezwa mu rukiko ntabwo inkuru y’urukundo rwe na Elisa yigeze yamamara nka nyuma y’aho gato ubwo uyu mukobwa yagiye agaragaza ko amukunda kandi amwitaho mu buryo budasanzwe.Uyu mukobwa yafashwe amafoto atandukanye akwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga  ari mu rukiko yagiye gushyigikira umukunzi we baje no gusezerana.Nyuma y’aya mafoto benshi bavuze ko Elisa agira urukundo rudasanzwe dore koa abandi bakobwa basaga n’abatari hafi ya Prince kuko n’uwavugaga yavugiraga kure.

 

 

Nyuma y’aho , Prince Kid , yaje guhesha ikuzo, Miss Elisa Iradukunda watwaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 maze amusezeranya urukundo no kumubera umugabo by’iteka nyuma y’aho babihamije baserana mu Murenge imbere y’amategeko.Urukundo rwahise rufata indi ntera kugeza ubwo mu minsi yashize , uyu mukobwa yakorewe ibirori bizwi nka Bridal Shower, bisezera ubukumi , bishatse kuvuga ko ubukwe bwe na Prince Kid bwegereje.

 

 

Urukundo rwa Prince Kid na Miss Elisa, rwabaye akarorero kuko abantu benshi barufatiyeho urugero kugeza ubwo hategerejwe ubukwe bwabo biteganyijwe ko buzaba ku itariki 1 NZERI 2023.

Sponsored

Go toTop