Ni iyihe mpamvu ituma umugore agira ubwoya kunda ?

14/05/2023 09:16

Ahari hari abo wigeze ubona urikanga cyangwa bigutera ubwoba, ariko muri iyi nkuru turagufasha gusobanukirwa n’impamvu nyamukuru itera abagore bamwe kugira ubwoya ku mukondo n’ahandi.

Akenshi iyo umugore atwite, akunda kugira ubwoya ku mubiri we ariko bukaza ahantu atari abufite cyangwa aho utatekerezaga ko bwaza kandi bugakura vuba vuba. Iyo umudamu atwite rero agira ubwoya bwinshi, bukaza kunda ahana hafi cyangwa bukaza ahandi ku mubiri atari abufite.

Iyo umugore atwite, agira imisemburo myinshi cyane, ikajya ihindagura umubiri we bya hato na hato, bigaterwa n’umusemburo wa Estrogen unatera ubwo bwoya kumera ku mubiri we, mu gihe cye cyo gutwita.

Kuba umugore cyangwa undi w’igitsina gore yagira ubwoya kunda cyangwa ahandi hantu ku mubiri we, bishobora kuba biri kumwereka ko  umubiri we uri kurwana intambara yo kubaka uruhu rwiza, bigaca mu misemburo igize umubiri we.

Ntabwo ari kenshi ubonye umugore ufite ubwoya aho ariho hose ku mubiri we, ariko impamvu itera ubwo bwoya ni uko ashobora kuba atwite, cyangwa akaba yifitemo imisemburo ya kigabo ituma ubwoya buza ku mubiri.
Aho bitaniye ni uko ku mugore, usanga ubwoya bwe buza aho atari abufite kandi bukaza mu gihe atwite. Muri iyi nkuru twibandaga cyane ku bwoya buza kunda ahagana ku mukondo w’umugore n’mpamvu ituma buza.

Inkomoko: OperaNews

1 Comment

  1. 1) Mukomere cane,komutubwiye KO ubwobwoya ,buboneka kumukondo wumugore,kw’abatwite ,ark ugasanga hariho nubuhorana kandi atatwise,hobahariho itandukaniro,ryabo bantu bombi ? 2) ikindi nobaza,usanga harinabagore usanga bafite ubwoya kumugongo,abobo mwadusobanurira ibyabo. Murakoze cane

Comments are closed.

Advertising

Previous Story

Abagore: Uko wakwita kugitsina cyawe ukakigirira isuku

Next Story

USA: Umunyarwanda yishwe n’impanuka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop