USA: Umunyarwanda yishwe n’impanuka

14/05/2023 10:30

Urupfu rw’Umunyarwanda Robert Ndahigwa bitaga Soviet witabye Imana azize impanuka rwabaye incamugongo mu Banyarwanda batuye muri Amerika, by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Dickinson muri Leta ya North Dakota aho yari atuye

Impanuka yahitanye Soviet w’imyaka 40 yabaye mu ma saa kumi na 20 zo ku wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023 mu mujyi wa Williston ho muri Leta ya Dakota y’Amajyaruguru imwe muri Leta zigize Leta Zunze ubumwe za Amerika, ubwo imodoka yari itwawe na Soviet yagongwaga n’indi maze zoze zikarenga umuhanda we agahita ahasiga ubuzima.
Ni mu gihe uwo yari atwaye Ronald Nanan w’imyaka 57 na David Seiferd w’imyaka 47 wari utwaye imodokoka yabagonze bakomeretse bikomeye.
Polisi igenzura imihanda y’aho impanuka yabereye yatangaje ko impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari utwaye imodoka yagonze Soviet, nubwo iperereza rigikomeje nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri ako gace impanuka yabereyemo.
Soviet yavukiye ku Kimihurura ku wa 6 Gashyantare 1983, yari umaze imyaka isaga 12 muri Amerika. Yari yarashakanye na Grace Umuhire ndetse bari bafitenye abana bane, abakobwa batatu n’umuhungu umwe, umukuru muri bo afite imyaka 10.
Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru uwitwa Aimable Magaju na Ally Soudy Uwizeye bamwe mu nshuti za hafi banabanaga muri North Dakota, nta byinshi bari bafite byo kuvuga kuko urupfu rwa Soviet bari batarwakwakira.
Icyakora bahamije ko ari umuntu wabanaga n’abandi mu mahoro, akaba yanakundaga gufasha abandi no gusususurutsa aho yabaga ari, bahamya ko kumubura ari icyuho gikomeye muri sosiyete bari batuyemo kandi azahora yibukirwa kuri byinshi.


Abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda kandi bazi Ndahigwa Ribert Soviet mu itsinda ryigeze kugerwaho mu ku byina mu Rwanda rya B12. Ntabwo ibijyanye no kumushyingura no kumusezeraho bwa nyuma biratangazwa.

Advertising

Previous Story

Ni iyihe mpamvu ituma umugore agira ubwoya kunda ?

Next Story

Wari uzi ko kudahuza ubwoko bw’amaraso bishobora gutuma mutabyarana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop