Ni iki kizakubwira ko umwana wawe atazigera avuga , ni iki kizakubwira ko yatinze kuvuga ! Dore icyo inzobere zivuga

by
07/10/2023 19:13

Abana bashobora kuvuga mu gihe gitandukanye, ariko burya Hari ubwo umwana atinze kuvuga hahandi umubyeyi atangira kugira ubwoba ko umwana we atazabasha kuvuga.

 

Mu bucukumbuzi bucukumbuye twabashije kubashakira impamvu umwana atinda kuvuga, ese atinda byagenze Ute!? Ni iki kukubwira ko yatinze kuvuga!? Hari ubuvuzi se bugenewe uwo mwana!?.

 

Ubundi ubusanzwe umwana ufite imyaka 2 agomba kuvuga nibura amagambo 50 n’interuru igizwe n’amagambo abiri cyangwa atatu.

 

Umwana w’imyaka 3 we aba agomba kuvuga nibura amagambo 1000 ninteruru igizwe n’amagambo 3 cyangwa 4. Niba umwana wawe yaratinze kuvuga ntago bikwiye kuba ikibazo cyane ngo biguhangayikishe cyane.

 

 

Gutinda kuvuga ku mwana hari ubwo biterwa nuko umwana afite ikibazo cyo kutumva. Birumvikana ko nta kintu yumva nta kintu yavuga cyane ko umwana Kenshi yiga kuvuga agendeye kubyo yumva.

 

 

Ni ukuvuga ngo mu gihe umwana wawe yatinze kuvuga buri gihe haba Hari impamvu yabimuteye harimo niyi yo kuba ashobora kuba afite ikibazo cyo kutumva.

 

 

Inzobere zivuga ko ubundi umubare mu nini w’abana bafite imyaka 3 baba batangiye kuvuga, aho uwo mwana avuga amagambo arenga 1000, hahandi baba batangiye kubaza utubazo, kuvuga amazina yabantu bamuri hafi yewe uwo mwana agomba no kuba izina rye arizi hahandi ahamagarwa akaba yakitaba cyangwa akamenya ko ariwe bahamagaye.

 

 

Ni iki kizakubwira ko umwana wawe yatinze kuvuga!! Mu gihe umwana wawe afite imyaka 2 akaba nta magambo nibura 15 avuga biba ari ikibazo. Ubundi mu mezi 18 umwana agomba kuba azi kuvuga amagambo nka “Mama”, “Papa”. Umwana w’imyaka 3 kandi naba atabasha kuvuga amagambo byibura 200 nabwo ni ikimenyetso kiza kikwereka ko umwana wawe yatinze kuvuga.

 

Ku myaka itatu gusa hahandi umwana aba avuga amagambo ariko atumvikana nabyo bigaragarira buri wese ko uwo mwana yatinze kuvuga. Gutinda kuvuga Kandi bishobora guterwa nuko umwana umunwa we n’ururimi bidahuza neza noneho kuvuga bikamubera imbogamizi.

 

Abana bose ntubavugira igihe kimwe ariko uko bavuga bigaragarira buri wese ko umwe yatinze cyangwa yihuse.Gutinda kuvuga Kandi bishobora guterwa nuko umwana afite ikibazo cyo kutumva nkuko twabuze haruguru.

 

Ikindi gishobora gutuma umwana atinda kuvuga ni ukubura uwo bavugana. Kuko umwana wese avuga ibyo yumvishe Niba ntamuntu abona hafi baganira ngo yumve nabyo bituma umwana atinda kuvuga ariko bavuga ngo babyeyi mube hafi y’abana banyu.

 

Ni iki wakora ku mwana wawe watinze kuvuga?! Mu gihe ubona ko umwana wawe yatinze kuvuga ihutire gushaka inzobera mu buvuzi ku bana maze ize igufashe.

 

 

Izagufasha kureba Niba umwana nta kibazo afite mu kanywa cyangwa ku rurimi, cyangwa se Niba afite ikibazo cyo kutumva Kugira ngo ibone aho ihera ireba ikibazo gitera kutavuga ku mwana wawe.

 

Ese ababyeyi bakwiye gufasha iki abana babo kugira ngo bavuge vuba!? Ganiza umwana wawe kabone niyo waba ubizi ko ntacyo agusubiza, kiresha ibipupe bifite amajwi bijye bimuhora iruhande, somera umwana wawe ibitabo, ririmbira umwana wawe uturirimbo, mu gihe umuntu abajije umwana wawe ikibazo irinde kumusubiriza, ha umwanya umwana wawe akine n’abandi bana bangana bo Bazi kuvuga neza.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source : Healthline

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Dore ibyiza byo gutera akabariro ku bashakanye

Next Story

Waruzi ko hari abagabo bamwe bamera amabere, biterwa ni iki, Menya icyo inzobere zibivuga ho

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop