Dore ibyiza byo gutera akabariro ku bashakanye

by
07/10/2023 18:46

Ese mwe nkabashakanye gutera akabariro aricyo bibafasha. Hari abantu benshi bahitamo kudatera akabariro kubwi mpamvu zabo ariko burya gutera akabariro ku bashakanye bigira akamaro kanini. Reka turebere hamwe icyo inzobere zivuga ku gutera akabariro ku bashakanye.

 

Dore akamaro ko guterera akabariro ku bashakanye:

 

Bikomeza urugo: Mu gihe wowe nuwo mwashakanye mutera akabariro, burigihe umuryango wanyu uzahora ukomeye. Hari ingero nyinshi zizwi aho abashakanye batandukana bitewe nuko umwe muri bo atajya yubahiriza inshingano ze mu gutera akabariro hahandi umwe aba abishaka undi atabikozwa.

 

Birema bikomeza ikizere: Hagati yabashakanye burya gutera akabariro bituma mwizerana hagati yanyu. Umugabo iyo atera akabariro n’umugore we bituma umugore amwizera ko atajya amuca inyuma ariko mu gihe umwe muri bo atajya yemera ko batera akabariro nabyo ni ikimenyetso gishobora kukwereka ko abikorera abandi bityo ikizere hagati hanyu kikabura.

 

Bibaha umwanya wo kuganira: Mu gihe umugabo n’umugore we bari mu gutera akabariro burya bibaha umwanya wo kuganira bakagaragaza amarangamutima yabo cyane ko baba bari kumwe bishimye.

 

Birinda stress: Gutera akabariro ku bashakanye Kandi bigabanya stress kumwe umugabo iyo avuye mu kazi cyangwa umugore akaza ananiwe cyane, iyi atera akabariro n’umugore cyangwa n’umugabo we bituma umunaniro na stress avanye mu kazi zigabanuka.

 

Birinda bigabanya umuvuduko w’amaraso: Gutera akabariro ku bashakanye bigira akamaro kanini mu gutuma amaraso yanyu atembera neza mu mubiri bityo bikabarinda indwara za hato na hato nka hypertension cyangwa se umuvuduko w’amaraso.

 

 

Bifasha mu gusinzira neza: Hagati yabashakanye mu gutera akabariro cyane cyane mu masaha y’umugoroba, iyo mumaze gutera akabariro mwembi muruhuka neza musinzira neza cyane ko biba byatumye ama stress n’umunaniro mwirirwanye bigabanuka bityo gusinzira neza naho bizira.

 

 

Birinda ubwonko: Gutera akabariro ku bashakanye Kandi bituma mwembi ubwonko bwanyu bumera neza, ni ukuvuga ngo zimwe mu nzobere zibyerkeye ubuzima no gutera akabariro zivuga ko mu gutera akabariro biruhura mu mutwe bityo bigafasha ubwonko gukora neza hahandi uba wibuka neza unatecyereza neza.

 

Source: healthline

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Umuhanzi Ed Sheeran yatangaje ko yamaze gucukura imva mumbuga ye bazamushyinguramo

Next Story

Ni iki kizakubwira ko umwana wawe atazigera avuga , ni iki kizakubwira ko yatinze kuvuga ! Dore icyo inzobere zivuga

Latest from Inkuru z'urukundo

Banner

Go toTop